U Rwanda Na Zimbabwe Basinye Amasezerano Yo Guhanahana Abarimu

Itsinda ryo muri Minisiteri y'uburezi ubwo hasinywaga ariya masezerano

Icyifuzo Perezida Kagame yagejeje ku bashoramari bo muri Zimbabwe mu minsi micye ishize cy’uko bamwe muri bo bashobora kuzabona isoko ryo kwigisha abarimu b’u Rwanda Icyongereza kigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa. Minisiteri z’uburezi mu bihugu byombi zasinye amasezerano asobanura uko bizakorwa.

Inama yasinyiwemo amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’uburezi yasinywe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi avuga ko Zimbabwe izoherereza u Rwanda abarimu bo kwigisha Icyongereza bagenzi babo bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye naza Kaminuza.

Bariya barimu bazafasha n’abandi bakozi mu zindi nzego zicyeneye abantu bakoresha Icyongereza kinshi nk’uko byanditswe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’uburezi.

- Kwmamaza -

Ubwo Perezida Kagame yahaga ikiganiro abashoramari bo muri Zimbabwe bari bahuriye na bagenzi babo muri Kigali Convention Center, yababwiye ko u Rwanda rwiteguye kwakira umubare uwo ari wo wose w’abarimu b’Icyongereza Zimbabwe izaruha.

Minisitiri Dr Valentine Uwamariya asinya ku masezerano yamerera Abanya Zimbabwe kuza kwigisha Abanyarwanda Icyongereza

Ati: “Mbere y’ibikoresho ndashaka abantu, ndakeka Zimbabwe ishobora kuduha abarimu beza, rero mubikoreho mu buryo bwihutirwa, dushobora kubona, umubare wose w’abarimu mwabona bashoboye, twabifashisha kubera ko turabakeneye byihutirwa.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Zimbabwe Dr Sekai Nzenza, nawe icyo gihe yashimye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Min Dr Valentine Uwamariya amaze gusinya ariya masezerano

Yavuze ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ubwabyo bwari bwihariye 15% by’ubucuruzi bwose bwakozwe na Afurika mu 2019, ijanisha avuga ko riri hasi cyane.

Ku byerekeye ubufatanye muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bimaze iminsi mu rugendo rwo kubaka umubano, iyi ikaba ari indi ntambwe ifatika itewe.

Yarakomeje ati:“Iterambere ntabwo riza mu buryo bworoshye hatabayeho kuryitangira. Risaba gukora cyane, ubwitange no kwishakamo ubushobozi. Ariko kwishakamo ubushobozi ntabwo bivuze kuba nyamwigendaho.”

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abashoramari bo muri Zimbabwe

Kagame avuga ko  nta gihugu na kimwe ku mugabane w’Afurika cyatera imbere kidafatanyije n’ibindi mu karere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version