Dukurikire kuri

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda N’u Bushinwa Mu Mubano Umaze Igice Cy’Ikinyejana

Published

on

Kuri uyu wa Mbere tariki 08, Ugushingo, 2021 u Rwanda n’u Bushinwa byizihije ku mugaragaro isabukuru y’imyaka 50 ishize ibihugu byombi bifitanye umubano.

Ni umubano ushingiye ku nkingi zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo ndetse no muri Politiki.

Ni kenshi abayobozi mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa bitabiriye Inteko yagutse y’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’ab’uyu Muryango nabo bagatumirwa mu Nteko ihuza Ishyaka riri ku Butegetsi mu Bushinwa.

Abayobozi b’ibihugu byombi kandi baragendereranye.

Mu kiganiro cyihariye Ambasaderi w’u Bushinwa yahaye Taarifa mu minsi yashize yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza kandi uzaramba.

Ngo ni umubano ushingiye ku ngingo y’ubwubahane kandi buri ruhande rugaha urundi icyo rukirushije.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Bwana Rao Hongwei aherutse kuvuga ko kimwe mu byo u Rwanda ruhuriyeho n’u Bushinwa ari uko ibihugu byombi bitemera ko hari ikindi cyakwivanga mu mikorere yabyo[u Rwanda n’u Bushinwa] kitwaje guharanira uburenganzira bwa muntu.

Ambasaderi Hongwei yabivuze nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mudasobwa zo kwifashisha muri iki gihe bamwe mu bakozi bagikorera mu ngo kubera kwirinda COVID-19.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kuvugira mu Imurikagurisha rya kabiri ry’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa n’Afurika yashimye umusaruro w’umubano w’imyaka 50 u Rwanda rufitanye n’u Bushinwa, ashimangira ko intego ari ukuwuteza imbere kurushaho mu myaka iri imbere.

Ni ijambo yavugiye mu imurikabikorwa rya kabiri ry’Ubukungu n’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika (China-Africa Economic and Trade Expo), CAETE.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, Perezida Macky Sall wa Senegal na Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Algeria.

Perezida Kagame yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye muri gahunda y’Ihuriro rigamije ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika, rizwi nka FOCAC.

Yanashimiye u Bushinwa ku nkunga bwahaye u Rwanda na Afurika muri ibi bihe bya COVID-19, ashimangira ko igaragaza imbaraga z’ubucuti hagati ya Afurika n’u Bushinwa.

Mu minsi ishize u Bushinwa bwahaye u Rwanda inkingo 200,000 za Sinopharm.

Mu bihe bitandukanye bwanaruhaye ibikoresho byifashishwa mu guhangana no kwirinda COVID-19.