Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugeze Kure Ibiganiro n’Abazatera Inkunga Ikorwa Ry’Inkingo Za COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Rugeze Kure Ibiganiro n’Abazatera Inkunga Ikorwa Ry’Inkingo Za COVID-19

Last updated: 22 June 2021 11:55 am
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’abaterankunga b’umushinga wo gukorera inkingo za COVID-19 mu gihugu, mu rwego rwo gutuma uyu mugabane ubasha kubona izihagije.

Ntabwo haratangazwa ubwoko bw’inkingo zizaba zikorwa, ariko hazifashishwa ikoranabuhanga rya ‘messenger ribonucleic acid’ cyangwa mRNA mu mpine, rikoreshwa mu gukora inkingo za Pfizer-BioNTech na Moderna.

Umuntu utewe urwo rukingo ruha umubiri ubushobozi bwo gutahura coronavirus no kuyirwanya, butandukanye n’uburyo bukoreshwa ku zindi nkingo bwifashisha virus yapfuye.

Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu ibihugu bitatu by’u Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo bigiye kubakwamo biriya bigo bizahaza inkingo uyu mugabane, ndetse imyiteguro igeze kure. Yari mu kiganiro na Zain Verjee, muri Qatar Economic Forum.

Ati “Ku Rwanda by’umwihariko, twafatanyije n’inganda zimwe zimenyereye gukoresha ikoranabuhanga rya mRNA, ni ikoranabuhanga rishya ririmo gukoreshwa cyane mu buhinzi cyangwa ku zindi ndwara.”

“Twamaze kuganira n’abantu kuri iryo koranabuhanga, turimo kuganira n’abantu bazadufasha mu bijyanye n’imari ikenewe, ndatekereza ko mu mezi make dushobora kuzumva indi nkuru.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika ikwiye kuba umufatanyabikorwa mu gukora inkingo, aho gutegereza gusa izituruka ahandi zikorerwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, rivuga ko binyuze mu bufatanye mpuzamahanga bwa COVAX, ibihugu 52 bya Afurika byatangiye gukingira COVID-19, nyamara ngo bimaze gutanga inkingo miliyoni 40 zonyine.

Zihwanye na 2% by’abaturage bose ba Afurika, mu gihe hari ibice by’isi bigeze muri 50%.

Mu mushinga wo gukorera inkingo za COVID-19 muri Afurika harimo abafatanyabikorwa nk’Ikigega cya banki y’isi gishinzwe ishoramari (IFC), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Ghebreyesus, yavuze ko kugira ngo COVID-19 ihagarikwe bihaye intego yo gufasha buri gihugu gukingira nibura 10% by’abaturage bitarenze Nzeli, 40% mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira na 70% kugeza muri Kamena umwaka utaha.

Ati “WHO n’abafatanyabikorwa barimo gukora amanywa n’ijoro kugira ngo haboneke inkingo nyinshi, hamwe no kwagura uburyo zikorwamo kugira ngo iyo ntego igerweho.”

“Ariko bigaragara neza ko mu gihe cy’icyorezo, Afurika itagendera gusa ku gutumiza izi nkingo ahandi mu bice by’isi, tugomba kubaka ubwo bushobozi [bwo kuzikora], bitari ku nkingo za COVID-19 gusa ahubwo n’izindi, kimwe n’ibikoresho byo mu buvuzi.”

Umuyobozi muri WHO, Soumya Swaminathan, yavuze ko nko muri Afurika y’Epfo bishobora kuzafata hagati y’amezi icyenda na 12 kugira ngo inkingo za mbere ziboneke, hagendewe ku ikoranabuhanga ryasuzumwe neza kandi ryemejwe.

Muri icyo gihugu biteganywa ko ikigo Biovac gikora imiti kizatanga ikoranabuhanga, Afrigen biotechnology igakora inkingo.

Ni mu gihe Senegal yagiranye amasezerano na Institut Pasteur, izifashisha ikoranabuhanga ry’ikigo Univercells cyo mu Bubiligi mu gukora no gukwirakwiza inkingo za COVID-19 muri Afurika y’Iburangerazuba.

TAGGED:AfurikaCOVID-19featuredInkingoPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Pegasus’ Ikoranabuhanga Rimenya Byose Biri Muri Telefoni Yawe
Next Article Jean Paul Kimonyo Wahoze Ari Umujyanama Wa Perezida Kagame Yahawe Inshingano Nshya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?