U Rwanda Rugiye Gukoresha Gazi Rwacukuye Rukanayitunganya

Mu karere ka Karongi habereye igikorwa cyo gutangiza umushinga mugari wo gucukura no gutunganya gazi ivuye mu Kiyaga cya Kivu. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Kagame muri iki gikorwa yavuze ko mu myaka ibiri imbere Abanyarwanda bazatangira kubona gazeku giciro cyiza kandi iturutse ‘iwacu mu Rwanda’.

Guverinoma y’u Rwanda isanganywe  intego y’uko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Muri iki gihe imibare yo muri Gicurasi, 2022 yerekana ko abafite amashanyarazi ari 71.92%,

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko umushinga wo gucukura no gutunganya gazi uzafasha Leta kugera ku ntego u Rwanda rwiyemeje mu mwaka wa 2024.

- Advertisement -

Ati: “Ni inkuru nziza kandi ku baturarwanda twese kuba mu gihe kiri imbere, uru ruganda nirumara kuzura, tuzashobora gukoresha gaze yacukuwe mu Kiyaga cya Kivu. Iyo gaze kandi izanifashishwa mu nganda, mu mashuri no mu bindi bigo bya Leta bizaba bikeneye gukoresha gaze.”

Ngirente avuga ko gaze niboneka ihagije izafasha mu kugabanya igiciro cy’iyo u Rwanda rwakuraga hanze kuko ngo no muri iki gihe ihenze.

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko icyo u Rwanda rugamije ari ukugabanya ikoreshwa ry’inkwi kuko byangiza ibidukikije haba mu mwuka abantu bahumeka ndetse no mu gutuma ubutakaza butakaza imbaraga zo guhangana n’isuri.

Ikigo kizacukura kinatunganya gaze yo mu Kiyaga cya Kivu yitwa Gasmeth.

Amashanyarazi mu ngo z’Abanyarwanda…

Imbonerahamwe yakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, EUCL, ivuga ko muri Werurwe, 2022  ingo zingana na 68.48% arizo zari zifite amashanyarazi. Icyakora muri Gicurasi, 2022 imibare yariyongereye nk’uko twabyanditse haruguru.

Akarere ka mbere gafite ingo zose zibamo amashanyarazi ni Kicukiro ariko n’ingo zose za Nyaruguru zifite amashanyarazi ariko yiganjemo atangwa n’izindi soko zayo nk’izuba, umuyaga n’indi.

Mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi aboneka muri ubu buryo afite ijanisha rya 61% n’aho atangwa n’ingufu zisanzwe( on-grid) angana na 39%.

Muri Kicukiro amashanyarazi atangwa n’andi masoko( sources) atari asanzwe afite ijanisha rya 4%, asigaye yose akagira 96%.

Akarere gafite ingo nke zifite amashanyarazi ni Akarere ka Gakenke.

Imibare yo muri Werurwe, 2022.

Akandi karere gafite amashanyarazi macye kandi gasa n’aho gateye imbere ni Muhanga gafite 62% uyu mubare ukaba ungana n’uwo mu Karere ka Nyamagabe nako gafite 62%.

Akarere ka Ngororero gafite 50%, Nyabihu ikagira 56%, Nyamasheke ifite 59%, Nyanza ikagira 61%, Nyamasheke ikagira 62% umubare kanganya n’aka Muhanga gafite 62%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version