Mu Bugesera hagiye kubakwa uruganda rutunganya impu rwitezweho kuzajya rwinjiriza igihugu Miliyoni $430, ni ukuvuga Miliyari Frw 600 mu gihe cy’umwaka.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente niwe uherutse kubibwira Inteko Ishinga amategeko mu kiganiro yagejeje ku bayigize hari Tariki 28, Werurwe, 2025.
Yavuze ko imikorere ya ruriya ruganda izafasha u Rwanda kubona impu rukoramo ibyo rukeneye ariko rukabona n’izo kohereza hanze zikarwinjiriza amadovize.
Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda Dr. Ngirente yabwiye intumwa za rubanda ko uwo mushinga uri mu yihutirwa u Rwanda rushaka gushyiramo imbaraga kugira ngo ruzagere ku ntego z’iterambere ziswe National Strategy for Transformation (NST2) rwihaye.
Ni intego zigomba kugerwaho hagati y’umwaka wa 2024 n’uwa 2029.
Mu gusobanura uko impu zo gutunganya zizaboneka, Ngirente yavuze ko kuba gahunda ya Girinka yarageze kuri benshi, byatumye ubworozi bw’inka bwaguka, bityo n’impu zo gukana( gukana uruhu ni ukurutunganya) ziboneka ku bwinshi.
Ati: “ Dufite gahunda ya Girinka Munyarwanda kandi mu gihe imaze ikora yatanze umusaruro ku buryo bugaragara. Icyakora nta bikorwaremezo bihagije byo gutunganya impu byakozwe ngo bijyanirane n’ubwinshi bwazo”.

Kubera iyo mpamvu, Ngirente avuga ko Leta igiye gukora ibishoboka byose impu zikabyazwa umusaruro ufatika aho kugira ngo zipfe ubusa.
Avuga ko igihugu kigiye gushyira ho uburyo burambye bwo gukana impu kugira ngo zikorwemo ibyo igihugu gikeneye kandi gisagurire amahanga bityo amadovize yinjire.
Mu kubigenza gutyo, Ngirente yemeza ko bizaha urubyiruko akazi, bizamure umusaruro mbumbe w’igihugu.
U Rwanda kandi ngo rwiyemeje gutangira gukora inkweto abarutuye bagomba kwambara aho kuzitumiza imahanga.
Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, Leta yatangiye kwakira abashoramari bifuza gushora muri ruriya ruganda no mu byo ruzakora.
Ni umushinga mugari kuko ufite agaciro ka Miliyoni $430 ku mwaka ni ukuvuga Miliyari Frw 600.
Abadepite bakiriye neza uwo mushinga ariko bagira Guverinoma inama yo gutegura neza amabagiro kugira ngo impu z’inka babaze zitazangirika.
Leta iteganya ko umunsi impu zatangiye gutunganyirizwa mu Rwanda ku kigero cyo hejuru, bizafasha inganda gukora ibyo Abanyarwanda bakenera birimo amakoti, inkweto, imikandara n’ibikapu.
Muri Politiki y’inganda mu Rwanda igomba gushyirwa mu bikorwa hagati y’umwaka wa 2024 kugeza mu wa 2034 niho ibyo biteganyijwe.