U Rwanda rwemeye gutanga umusanzu warwo wa Miliyoni $3 mu kigega cya Miliyari $1 izashyirwa mu kubaka no guha ubushobozi Ikigo Nyafurika kiswe Timbuktoo kizateza imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga no bindi biteza imbere Afurika.
Icyicaro cyacyo kizakorera muri Kigali International Financial Center, iri kubakwa mu Mujyi wa Kigali.
Kizaba gikorana bya hafi n’Ishami ry’Umuryango ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amajyambere, UNDP.
Ibyo kubaka ikigo Timbuktoo byaganiririwe kandi byemerezwa i Davos mu Busuwisi, ahari kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi, yiswe World Economic Forum.
Timbuktoo nitangira gukora izatangirana n’imishinga 1,000 izava hirya no hino muri Afurika kugira ngo yigwe hanyuma iterwe inkunga.
Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’iyi mishinga agira ati: “ Ni ikintu cy’agaciro kanini kuko bisanzwe bizwi ko Afurika ifite urubyiruko rufite imbaraga z’umubiri n’iz’ubwoko zishobora kubera igisubizo ibibazo byinshi biri ku isi.”
Ubwo uyu mushinga watangizwaga hari na Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo bose bagaragiwe n’Umuyobozi wa UNDP witwa Achim Steiner.
U Rwanda rwaboneyeho gutangaza ko ruzatanga umusanzu warwo mu ishyirwaho rya kiriya kigega ungana na Miliyoni $3.
Umushinga wa Timbuktoo uzafasha ibigo bihanga udushya kugira ngo bikure, bireke guhirima bitaratera kabiri.
Perezida Kagame yabwiye abandi banyacyubahiro bari aho ko u Rwanda rwishimiye kuzaba icyicaro cy’uyu mushinga, anabibutsa ko rusanzwe rwakira buri wese urugana agamije kurukoreramo ibiteza imbere Abanyarwanda by’umwihariko n’Abanyafurika muri rusange.