Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kubakwamo Ikigo Timbuktoo Giteza Imbere Guhanga Udushya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kubakwamo Ikigo Timbuktoo Giteza Imbere Guhanga Udushya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2024 7:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

U Rwanda rwemeye gutanga umusanzu warwo wa Miliyoni $3  mu kigega cya Miliyari $1 izashyirwa mu kubaka no guha ubushobozi Ikigo Nyafurika kiswe Timbuktoo kizateza imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga no bindi biteza imbere Afurika.

Icyicaro cyacyo kizakorera muri Kigali International Financial Center, iri kubakwa mu Mujyi wa Kigali.

Kizaba gikorana bya hafi n’Ishami ry’Umuryango ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amajyambere, UNDP.

Ibyo kubaka ikigo Timbuktoo byaganiririwe kandi byemerezwa i Davos mu Busuwisi, ahari kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi, yiswe World Economic Forum.

Timbuktoo nitangira gukora izatangirana n’imishinga 1,000 izava hirya no hino muri Afurika kugira ngo yigwe hanyuma iterwe inkunga.

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’iyi mishinga agira ati: “ Ni ikintu cy’agaciro kanini kuko bisanzwe bizwi ko Afurika ifite urubyiruko rufite imbaraga z’umubiri n’iz’ubwoko zishobora kubera igisubizo ibibazo byinshi biri ku isi.”

Ubwo uyu mushinga watangizwaga hari na Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo bose bagaragiwe n’Umuyobozi wa UNDP witwa Achim Steiner.

U Rwanda rwaboneyeho gutangaza ko ruzatanga umusanzu warwo mu ishyirwaho rya kiriya kigega ungana na Miliyoni $3.

Umushinga wa Timbuktoo uzafasha ibigo bihanga udushya kugira ngo bikure, bireke guhirima bitaratera kabiri.

Perezida Kagame yabwiye abandi banyacyubahiro bari aho ko u Rwanda rwishimiye kuzaba icyicaro cy’uyu mushinga, anabibutsa ko rusanzwe rwakira buri wese urugana agamije kurukoreramo ibiteza imbere Abanyarwanda by’umwihariko n’Abanyafurika muri rusange.

TAGGED:AmajyamberefeaturedIkigoIkoranabuhangaKagameTimbuktooUNDP
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yaganiriye N’u Rwanda Ku Mutekano Muri DRC
Next Article Burundi: Imbonerakure Zateguriwe Kujya Ku Rugamba Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?