U Rwanda Rugiye Kubakwamo Ishuri Rya TVET Rikora Nk’Ayo Mu Bushinwa 

Ni ibyemejwe kuri uyu wa Mbere ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwaganiraga n’abahanga bo mu Bushinwa bakora mu ishuri ryigisha ayo masomo.

Ni mu rwego rwo kurushaho gufatanya hagati y’ibihugu byombi mu kuzamura urwego rwa tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro byigishirizwa mu Rwanda.

Hari ishuri ryo mu Bushinwa ryitwa Forever TVET rigisha ibijyanye no gutwara imashini zikora imihanda n’ibindi riteganya kuzasinyana n’u Rwanda amasezerano y’imikoranire muri urwo rwego mu gihe gito kiri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa RTB Paul Umukunzi yabwiye itangazamakuru ko icyo bibanzeho cyane ari ukubereka urwego TVET yo mu Bushinwa igezeho, nibyo bamaze kugeraho mu myaka myinshi bamaze bakora ibijyanye n’imyigishirize ya tekiniki.

- Kwmamaza -

Ati: “Batugaragarije ko aho bageze uyu munsi bagaragara ku ruhando mpuzamahanga nk’abari imbere, aba mbere ku Isi, aho byagaragaye ko no mu bigo biri ahangaha biri mu bya mbere 100 ku Isi hagendewe ku byo bakora n’ibyo bashyira ku isoko mpuzamahanga. Bifuza natwe kudufasha nk’u Rwanda, duhereye kuri TVET bakareba uko twazamura ibyo dukora, kugira ngo natwe dushobore guhangana ku ruhando mpuzamahanga”.

Mukunzi avuga ko hari amasezerano y’imikoranire ari hafi gusinywa hagati y’impande zombi akazafasha Abanyarwanda kwigira mu Rwanda ibyo Abashinwa nabo bigira mu mashuri y’ubumenyingiro iwabo.

Nyuma hakurikiraho kwagura ibikorwa by’ishuri ryo mu Bushinwa ryigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, ryifuza kwagura ibikorwa byaryo rikazaza mu Rwanda kuhakorera ryitwa Sino Africa Polytechnic.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ingufu mu Bushinwa (CEC) Yung Kun, avuga ko u Bushinwa ari kimwe mu bihugu biza imbere mu gukora amashanyarazi aturutse ku muyaga ndetse n’izuba bityo ko hari byinshi inganda zaho zizasangiza u Rwanda.

Avuga ko bahisemo kuza gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu kiri mu byiza Afurika ifite.

Ndetse ko hari inganda z’Abashinwa zimaze igihe zikorera mu Rwanda kandi zigakora zunguka bityo ko n’urwo rundi narwo ntacyarubuza kuhaza.

Umuyobozi wa Beijing Forever Technology Chen Xianlong, avuga uretse amashuri bafite n’ibindi bikorwa mu Rwanda, birimo imishinga barimo gukorana na REG, kandi iba ikeneye abantu bafite ubumenyi bujyanye nabyo.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version