U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Ku Binyabuzima Bibungabunzwe

Virunga National Park

Guhera taliki 23 kuzageza taliki 27, Nyakanga, 2023 mu Rwanda hazabera inama mpuzamahanga y’abahanga mu binyabuzima iziga uko ibinyabuzima bibungabunzwe byakomeza gusagamba.

Ni inama yiswe 2023 International Conference on Conservation Biology.

Izitabirwa n’abahanga mu binyabuzima, ibidukikije muri rusange, abafata ibyemezo bya politiki, abashakashatsi n’abanyeshuri ba Kaminuza zo hirya no hino ku isi.

Bazaganira uko ibinyabuzima bibungabunzwe byakomeza kwitabwaho hirindwa ko byagerwaho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere.

Abantu 1000 bo mu bihugu 93 nibo bazitabira iriya nama.

Itangazo rya Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda rivuga ko iriya nama izaba uburyo abahanga bazaba babonye ngo bicare binegure barebere hamwe uko isi iri kubangirikana binyuze mu kwangiza ikirere n’urusobe rw’ibinyabuzima muru rusange.

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yagize ati: “ Mureke dukore uko dushoboye dutabare umurage isi yacu yaduhaye ari wo w’urusobe rw’ibinyabuzima. Nitubana neza narwo bizatugirira akamaro.”

Byitezwe ko ibiganiro bizagirirwa muri iriya nama bizatanga umurongo abakora politiki baheraho bakora politiki zirengera urusobe rw’ibinyabuzima mu nyungu z’abatuye isi yose.

U Rwanda rushimirwa umuhati rushyira mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima binyuze mu kurinda inyamaswa ziba mu byanya bikomye, kwita ku mashyamba n’ibibaya n’izindi ndiri zabyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version