Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kwifashisha Inkingo Za COVID-19 Za Johnson & Johnson
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Rugiye Kwifashisha Inkingo Za COVID-19 Za Johnson & Johnson

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 July 2021 7:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’igihe u Rwanda rwifashisha inkingo za Pfizer-BioNTech na AstraZeneca mu gukingira COVID-19, Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko rwamaze no gutumiza iza Johnson & Johnson.

Izi nkingo zitandukanye n’izisanzwe kuko ho umuntu aterwa urukingo rumwe, mu gihe izindi ari ebyiri.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yabwiye RBA ati “Hari amasezerano twasinyanye na Pfizer nka Guverinoma y’u Rwanda avuga ko tuzabona  inkingo zigera miliyoni 3.5 zirenga ho gatoya zigomba kugera mu gihugu guhera uyu munsi kugera mu kwezi kwa 12. Twatangiye kubona zimwe muri zo, birumvikana ko turi mu biganiro kugira ngo zize vuba nk’uko twabyumvikanye mu masezerano. ”

“Ikindi ni uko hari andi masezerano twashyize ho umukono yo kuzabona inkingo za Johnson and Johnson zingana na miliyoni 2.1 zirenga ho gato, nazo dutegereje guhabwa amatariki y’igihe zizatangirira kugera mu gihugu. Birumvikana zose ntabwo zizagera mu gihugu mbere y’ukwezi kwa 12. Ni urukingo hashize iminsi itari myinshi cyane rwemejwe, ariko hari icyizere ko hari umubare ushimishije uzaboneka mbere y’uko umwaka urangira.”

Uru rukingo igerageza ryagaragaje ko rutanga ubwirinzi kuri 66.3%. Uru rukingo rujya runitirirwa ikigo Janssen Biotech Inc. cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirukora.

Kurubika kandi biroroshye kuko rushyirwa ahantu hakonje hagati ya dogere Celsius 2-8, rukahamara hagati y’amezi atatu n’ane n’igice. Ni ukuvuga ko ruzabikwa muri firigo zisanzwe z’inkingo.

Bitandukanye n’urwa Pfizer rubikwa ahantu hakonje kugeza muri dogere celcius 70 munsi ya zeru, ku buryo byasabye u Rwanda kugura firigo zihariye zo kubika izo nkingo.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije

Hazakomeza gukingirwa abantu bafite imyaka guhera ku myaka 50 kuzamura n’a bafite ibyago byinshi byo kuremba no gupfa.

Kugeza Ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abaturage ibihumbi 392, mu gihe intego ari ugukingira miliyoni 7.8 mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Mu gihe abantu benshi batarakingirwa, Covid-19 ikomeje guhitana abantu benshi kubera ubwandu bwinshi bwa Covid-19 yihinduranyije ya delta.

Hamaze gupfa 755 barimo 13 bapfuye kuri uyu wa Gatanu.

TAGGED:featuredJohnstonNgamijeRwandaUrukingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Isi Ntawe Duhanganye, U Rwanda Ruyobowe Na Kagame Ruraryoshye-Ambasaderi W’U Bushinwa
Next Article Inshuti Uyibona Mu Byago, Croix Rouge Y’U Rwanda Yagobotse Abasenyewe N’Ibiza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?