Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kwitabira Irushanwa Ryo Kujya Mu Gikombe Cy’Isi Cya Cricket
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

U Rwanda Rugiye Kwitabira Irushanwa Ryo Kujya Mu Gikombe Cy’Isi Cya Cricket

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 November 2022 10:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera taliki 17-29 Ugushyingo, 2022 u Rwanda ruzakira imikino mpuzamahanga yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’Isi umwaka utaha ICC World Cup T20 Men’s Africa qualifiers.

Rizitabirwa n’ibihugu umunani ari byo: Kenya, Saint Helena, Seychelles, Malawi, Lesotho, Mali n’u Rwanda.

Hagati aho, ikipe y’u Rwanda ivuga ko ifite icyizere ko izitwara neza muri iyo mikino, ikayitsinda.

Kapiteni w’iyi kipe witwa Clinton Rubagumya avuga ikipe ayoboye nitaba iya mbere, izaba iya kabiri.

Ati “Intego dufite ni ukujya mu gikombe cy’Isi. Iyo ubikora wiha urugendo. Urugendo rwacu rwatangiye mu 2018, icyo gihe twabaye aba nyuma. Umwaka ushize tuba aba kane. Ubu amakipe  abiri ashobora kuzamuka. Turumva turi muri ayo abiri.”

Avuga ko kugira ngo bagere ku ntego za bo, bipimiye ku makipe y’ibihugu bibarusha abakinnyi bazi uwo mukino.

Ati: “Twatangiye kugenda dukina n’amakipe aturusha. Ni ko twagiye twitegura. Iyo ukinnye n’umuhanga igihe kirekire, hari ikintu ukuraho. Numva tugeze ahantu turi mu makipe abiri azajya mu gikombe cy’Isi.”

Umutoza w’iyi kipe witwa Martin Suji nawe niko abibona.

Avuga ko bazahangana kuva ku mukino ufungura kugeza ku wa nyuma.

Uretse kuba uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko ruzaza mu makipe abiri ya mbere, ibindi bihugu nabyo ngo ntibizarera amaboko nk’aho byaje gutembera u Rwanda!

Ibihugu bivugwaho kugira amakipe akomeye ashobora kuzahangamura u Rwanda nirutabyitwaramo neza ni Botswana na Kenya.

TAGGED:BotswanaCricketIgikombeIrushanwaKenyaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngoma: Yafatanywe Miliyoni Frw 1 Bikekwa Ko Yibye Shebuja W’i Gasabo
Next Article Rwamagana: Umwana Yaciwe Umutwe, Uwabikoze Arawujyana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?