Ibi byaraye bivuzwe na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Bwana John Rwangombwa mu kiganiro yahaye abitabiriye igikorwa cyo kugaragaza uko Urwego rw’imari na Politiki y’ifaranga ruhagaze mu Rwanda.
Yakomoje ku ngaruka intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya izagira ku Rwanda.
Avuga ko kuba hafi 60% y’ingano u Rwanda rutumiza hanze ituruka mu Burusiya na Ukraine kandi ibi bihugu bikaba biri mu ntambara, bivuze ko ubwinshi by’ingano rucyenera izagabanuka.
Kubera iyo mpamvu, Guverineri Rwangombwa avuga ko u Rwanda rugomba gushaka ahandi rwakura ingano zo kuziba icyo cyuho.
Ikindi kandi ngo u Rwanda rugomba gushaka ahandi rwakura ibicuruzwa birimo ibikomoka kuri Peteroli na Gazi.
Ku byerekeye uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze, Rwangombwa yavuze ko n’ubwo hari impungenge k’ukwiyongera kw’inguzanyo zigomba gukurikiranirwa hafi ku bijyanye n’imyishyurire yayo, ngo Banki ayoboye ishimishwa nuko ibigo by’imari biri kunguka.
Abishingira ku mibare y’umwaka wose wa 2021.
Guverineri Rwangombwa asanga u Rwanda rugomba gushaka isoko u Rwanda rwahahiramo ibicuruzwa bimwe na bimwe rwakuraga mu Burusiya na Ukraine.
Asanga ibi bizarufasha kwirinda ingaruka iriya ntambara izateza cyane cyane ku biciro ku isoko ry’u Rwanda.
Banki nkuru y’u Rwanda kandi yaboneyeho gutangariza Abanyarwanda ko urubuga rw’ikoranabuhanga yise GERERANYA.
Ruriho amakuru ahagije yereka abakiliya ba serivisi z’imari uko ibigo bizitanga bikora bityo bakagira amahitamo y’ikigo bagana.
Rwashyizweho mu rwego rwo gufasha abaguzi ba serivisi z’imari kugira amahitamo.
Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye avuga ko iriya serivizi izagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cya serivise z’imari.
BNR yagangaje ko bitewe na politiki zitandukanye zigenga urwego rw’imari, ibigo bitandukanye bikora muri uru rwego biri kunguka.
Urwego rw’amabanki rwazamutse ku gipimo cya 17.5% by’umutungo wabyo ugera kuri miliyali 5,064 uvuye kuri miliyali 4311 mu mwaka wa 2020.
Ibigo by’imari nto n’iciriritse rwazamutse ku gipimo cya 18.3% umutungo wabyo ugera kuri miliyali 421 uvuye kuri miliyali 357 mu mwaka wa 2020.