Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ruherutse Guha Zimbabwe Toni 1,000 Z’Ibigori
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruherutse Guha Zimbabwe Toni 1,000 Z’Ibigori

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 July 2024 4:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Rubinyujije muri Ambasade yarwo i Harare, u Rwanda ruherutse guha Zimbabwe toni 1,000 z’ibigori ngo igaburire abaturage bayo bagizweho ingaruka n’ikiza cyatewe n’imihindagurikire y’ikirere kitwa El Nino.

Ubwo ubuyobozi bw’iki gihugu bwifatanyaga n’Abanyarwanda kwizihiza kubohorwa kwarwo mu muhango wabaye taliki 11, Nyakanga, 2024 nibwo Minisitiri wa Zimbabwe ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubuhahirane witwa Frederick Shava yashimiye Perezida Kagame kuko yabibutse nk’abavandimwe bari bashonje.

Shava yavuze ko Zimbabwe izahora izirikana iyo neza yagiriwe.

Yagize ati: “Mu gihe turi kwizihiza uyu munsi, nababwira ko hari toni 1,000 z’ibigori zije muri Zimbabwe zivuye i Kigali”.

Abari aho bakomye amashyi menshi!

Shava yunzemo ko Guverinomay a Zimbabwe n’abaturage bayo bose bashimira ineza Kagame n’Abanyarwanda babagiriye, avuga ko ari ibigaragaza ubuntu bw’Abanyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe Amb James Musoni yavuze ko ubwo Perezida wa Zimbabwe yabwiraga mugenzi we w’u Rwanda ko abaturage be bashonjeshejwe n’ingaruka za El Nino undi ntiyazuyaje kumwemerera inkunga.

Umuhango wo kwibohora wabereye muri Zimbabwe witabiriwe n’Abanyarwanda benshi ndetse n’inshuti zabo zo muri iki gihugu.

Hari abayobozi benshi ba Zimbabwe biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe bumaze iminsi bugaragarira no mu gufatanya mu rwego rw’uburezi kuko ubu hari abarimu bo muri iki gihugu bamaze hafi imyaka itatu mu Rwanda bigisha bagenzi babo Icyongereza cyo ku rwego rwo hejuru.

Ifoto@The New Times

TAGGED:featuredIbigoriIcyongerezaMusoniRwandaZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngororero: Ingo 24,000 Zigiye Kuzahabwa Amashanyarazi
Next Article Huye:  Bamwe Mu Bavugwagaho Uruhare Mu Rupfu Rw’Abaguye Mu Kirombe Barekuwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?