Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ruherutse Kuganira N’Uburundi Ku Mubano Wabyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruherutse Kuganira N’Uburundi Ku Mubano Wabyo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 March 2025 4:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Ntara ya Kirundo mu Burundi haherutse guhurira abayobozi mu nzego z’umutekano n’ububanyi n’amahanga mu Rwanda no mu Burundi baganira uko umubano hagati ya Kigali na Gitega wakongera kunoga.

Amakuru avuga ko abayobozi ku mpande zombi bahuye Tariki 10, Werurwe, 2025 bahurira muri Hoteli yitwa Royal North.

Ikinyamakuru cyo mu Burundi kitwa SOS Medias Burundi cyanditse ko iyo nama yabereye mu muhezo, irangira saa kumi z’umugoroba.

Ingingo baganiriyeho ni nyinshi ariko imwe muri zo ni iy’uko Uburundi bwafungura umupaka wabwo n’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 nibwo ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bwanzuye ko imipaka yose yo ku butaka igihugu cye gihuriraho n’u Rwanda ifungwa.

Hari nyuma y’uko Uburundi bushinje u Rwanda gufasha umutwe uburwanya ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa RED Tabara.

Icyo gihe u Rwanda rwarabihakanye ruvuga ko ntaho ruhuriye nabyo.

Uko igihe cyatambukaga niko umubano wakomezaga kuba mubi.

Hari ubwo Perezida Ndayishimiye yagiye muri DRC abwira abanyeshuri bo muri za Kaminuza z’aho ko yiteguye gufasha urubyiruko guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’Uburundi waje kuzamba kurushaho ubwo ingabo zabwo zatangiraga gukorana na FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byanavugwaga ko abayobozi bakuru ba FDLR bakorera inama mu Burundi bakanagira imitungo i Bujumbura.

Kuva mu mpera za Mutarama 2025, Perezida w’Uburundi yatangaje ko igihugu cye kiteguye guhangana n’u Rwanda mu buryo bwa gisirikare ariko aza guhindura imvugo rwagati muri Gashyantare, 2025.

Yayihinduye nyuma yo kuganira nabo yise inshuti z’u Rwanda.

Hagati aho ariko, hari ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe  yatangaje ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe, bityo ko bakwiye gucoca amakimbirane bafitanye.

Minisitiri Nduhungirehe yatanze ubu butumwa nyuma y’amezi abiri yari ashize ahuriye na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, muri Zanzibar, aho bemeranyije ko ibihugu byombi bizaganira ku buryo byakwiyunga; bidasabye umuhuza.

Abadipolomate muri rusange bemera ko nta mwanzi w’iteka ryose cyangwa inshuti y’ibihe byose, byose biterwa n’igihari.

#Kirundo : les renseignements civils et militaires burundais et rwandais se sont rencontrés ce lundi au chef-lieu de la province #Kirundo (Nord du #Burundi), non loin de la frontière Est du #Rwanda. Cette rencontre, qui s’est tenue à huis clos, a commencé vers 10h du matin pour…

— SOS Médias Burundi (@SOSMediasBDI) March 10, 2025

TAGGED:BurundifeaturedRwandaUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kamonyi: Ikigo Nderabuzima Cya Musambira Cyahiye
Next Article I&M Bank Plc Irishimira Inyungu Yagize Mu Mwaka Wa 2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?