Mu Ntara ya Kirundo mu Burundi haherutse guhurira abayobozi mu nzego z’umutekano n’ububanyi n’amahanga mu Rwanda no mu Burundi baganira uko umubano hagati ya Kigali na Gitega wakongera kunoga.
Amakuru avuga ko abayobozi ku mpande zombi bahuye Tariki 10, Werurwe, 2025 bahurira muri Hoteli yitwa Royal North.
Ikinyamakuru cyo mu Burundi kitwa SOS Medias Burundi cyanditse ko iyo nama yabereye mu muhezo, irangira saa kumi z’umugoroba.
Ingingo baganiriyeho ni nyinshi ariko imwe muri zo ni iy’uko Uburundi bwafungura umupaka wabwo n’u Rwanda.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 nibwo ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bwanzuye ko imipaka yose yo ku butaka igihugu cye gihuriraho n’u Rwanda ifungwa.
Hari nyuma y’uko Uburundi bushinje u Rwanda gufasha umutwe uburwanya ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa RED Tabara.
Icyo gihe u Rwanda rwarabihakanye ruvuga ko ntaho ruhuriye nabyo.
Uko igihe cyatambukaga niko umubano wakomezaga kuba mubi.
Hari ubwo Perezida Ndayishimiye yagiye muri DRC abwira abanyeshuri bo muri za Kaminuza z’aho ko yiteguye gufasha urubyiruko guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Umubano w’u Rwanda n’Uburundi waje kuzamba kurushaho ubwo ingabo zabwo zatangiraga gukorana na FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byanavugwaga ko abayobozi bakuru ba FDLR bakorera inama mu Burundi bakanagira imitungo i Bujumbura.
Kuva mu mpera za Mutarama 2025, Perezida w’Uburundi yatangaje ko igihugu cye kiteguye guhangana n’u Rwanda mu buryo bwa gisirikare ariko aza guhindura imvugo rwagati muri Gashyantare, 2025.
Yayihinduye nyuma yo kuganira nabo yise inshuti z’u Rwanda.
Hagati aho ariko, hari ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe, bityo ko bakwiye gucoca amakimbirane bafitanye.
Minisitiri Nduhungirehe yatanze ubu butumwa nyuma y’amezi abiri yari ashize ahuriye na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, muri Zanzibar, aho bemeranyije ko ibihugu byombi bizaganira ku buryo byakwiyunga; bidasabye umuhuza.
Abadipolomate muri rusange bemera ko nta mwanzi w’iteka ryose cyangwa inshuti y’ibihe byose, byose biterwa n’igihari.
#Kirundo : les renseignements civils et militaires burundais et rwandais se sont rencontrés ce lundi au chef-lieu de la province #Kirundo (Nord du #Burundi), non loin de la frontière Est du #Rwanda. Cette rencontre, qui s’est tenue à huis clos, a commencé vers 10h du matin pour…
— SOS Médias Burundi (@SOSMediasBDI) March 10, 2025