U Rwanda Rumaze Gusurwa N’Abayobozi Bane B’Ibihugu Mu Minsi 40

Iminsi ibaye 40 kuva umwaka wa 2024 utangiye. Kuva icyo gihe kugeza ubu hari Abakuru b’ibihugu batatu n’umwami umwe bamaze gusura u Rwanda.

Perezida wa Guinea Mamadi Doumbouya yasuye u Rwanda asiga ahafunguye Ambasade.

Bidatinze mugenzi we uyobora Mozambique Filip Nyusi nawe yageze mu Rwanda aganira na Perezida Kagame uko ibihugu byombi byakomeza gukorana.

Ibihugu byombi bisanganywe umubano n’ubufatanye mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado aho ibyihebe byari byarayogoje guhera mu mwaka wa 2017.

- Advertisement -

Ntibyatinze u Rwanda rwasuwe n’umwami wa Jordania.

Uyu mwami yaganiriye n’ubuyobozi bw’u Rwanda uko Kigali na Amman bakorana mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Yaganiriye n’u Rwanda kandi ku mutekano muke uri mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Bombi bemeranyije ko inzira y’amahoro ashingiye ku biganiro ari yo ashoboka n’aho intambara ntacyo izageza ku Banyarwanda.

Umunyacyubahiro wa kane wasuye u Rwanda muri iyi minsi ni Perezida wa Pologne Duda uherutse mu Rwanda vuba aha akaba yarahavuye ajya muri Tanzania.

Kuba rusuwe n’abanyacyubahiro bane mu minsi 40 ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje kwagura amarembo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version