Musanze:Umurinzi W’Igihango Yasabye Urubyiruko Kumwigiraho

Tadeyo Karamaga ni umwe mu barinzi b’igihango bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yabwiye urubyiruko rw’aho ko rukwiye kuzakora nk’uko yakoze ubwo yarokoraga Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yabakorewe.

Avuga ko na mbere ya Jenoside nyirizina, bakuru be bagiriraga neza Abatutsi ndetse bakagemurira imyaka abari barahungiye muri Uganda.

Avuga ko abagore basaruraga imyaka y’Abatutsi yabaga yeze, abagabo bakaza kwitwikira ijoro bakayishyira Abatutsi bari barahungiye muri Uganda.

- Kwmamaza -

Kubera ko yari umusirikare mu ngabo za Habyarimana, Karamaga avuga ko Colonel Theoneste Bagosora yari yaramaze gutegura uko Abatutsi bari baturanye n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe bazicwa.

Ibi ngo byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa.

Uyu mugabo avuga ko mu kazi yari ashinzwe ko gutunganya amasanduku yo gushyinguramo abasirikare bagwaga ku rugamba, yiboneye ko abasirikare bo kwa Habyarimana bafata Inkotanyi bakazica ariko zo ngo abo zafata zarabiyegerezaga bagakorana.

Mu kiganiro yahaye urubyiruko rwo muri Ntara y’Amajyaruguru, Tadeyo Karamaga yarubwiye ko mu buzima bwaryo rugomba kwirinda kuvangura Abanyarwanda kuko uwanga u Rwanda atazarobanura ubwo azaba aruteye, ngo ajye kuvangura ubwoko bw’abarutuye.

Ubwo bamubazaga inama yabaha, Karamaga yababwiye ko nta yindi uretse iyo kumwigiraho.

Urubyiruko rw’u Rwanda mu Ntara zatoranyijwe ruri gusobanurirwa amateka y’u Rwanda yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bamenye uko yateguwe n’uko baharanira ko itazongera.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yarubwiye ko iby’amacakubiri mu Banyarwanda bitabahozemo ahubwo ari imbuto yabibwe n’Abakoloni.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene

Iyo mbuto yaje gukura ivamo urwango Abahutu banze Abatutsi babashinja kubakandamiza.

Uko igihe cyatambukaga niko Leta yakomeje kwibasira Abatutsi ivuga ko bafatanyije n’Inkotanyi zari zateye Leta kugira ngo zitahe iwabo kuko yari yaranze ko zitaha ku neza ngo igihugu cyaruzuye.

Ibiganiro bitangwa na MINUBUMWE biri mu rwego rwo gutegura Kwibuka ku nshuro ya 30.

Bifite insanganyamatsiko igira iti: ” Rubyiruko Menya Amateka Yawe”

Urubyiruko rwo muri IPRC Musanze rwaganirijwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe

Muri iyi minsi ibanziriza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 kandi hazaterwa ibiti miliyoni 1 mu rwego rwo kuzikana Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version