U Rwanda Rumaze Iminsi Rutanga Abagabo Ku Bushotoranyi Bwa DRC, Ikizakurikiraho ‘Bakitege’

Leta y’u Rwanda yavuze ko imaze iminsi itanga abagabo k’ubushotoranyi bwa hato na hato bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.  Kubera iyo mpamvu, Guverinoma yatangaje ko umunsi yakoze igikorwa kiremereye mu kubungabunga umutekano w’u Rwanda, amahanga adakwiye kuzatangazwa nabyo.

Inshuro zimaze kuba eshatu indege z’intambara za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zivogera ikirere cy;u Rwanda ndetse iheruka u Rwanda rwarayirashe ‘ruyikomeretsa ho gato.’

Na mbere y’uko ziriya ndege ziza mu Rwanda, hari ibisasu byari bararashwe mu Rwanda inshuro eshatu mu Karere ka Musanze, ahitwa mu Kinigi.

Hari mu mwaka wa 2022.

Nyuma yabyo hari n’abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe na DRC baza gufungurwa ari uko bisakuje.

Abo basirikare bari bari mu kazi ko gucunga umutekano ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.

Uko buri gikorwa cyabaga, ni ko Guverinoma y’u Rwanda yacyamaganaga ikabimenyesha Umuryango mpuzamahanga.

Hari abasirikare ba DRC barasiwe ku butaka  bw’u Rwanda bamaze kubwinjiranamo intwaro bakarasa abantu barimo n’abapolisi nk’uko mu mwaka wa 2022 byabereye kuri Petite Barrière mu Karere ka Rubavu aho ibihugu byombi bigabanira.

Igitero giheruka ni icyabaye taliki 24, Mutarama, 2023 ubwo ingabo z’u Rwanda zarasaga ku ndege ya DRC yari yageze mu Rwanda mu kirere kiri hejuru y’Ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda.

Ni byiza gutanga abagabo…

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Me Alain Mukuralinda yabwiye Radio Rwanda ko muri ibyo byose byakorwaga na DRC, u Rwanda rwatangaga abagabo, gukabwira amahanga ko ibyo umuturanyi warwo ari gukora ari ‘ugushaka umwanduranyo.’

Icyakora yavuze ko aho bigeze u Rwanda ‘ruzereka DRC iri sura yarwo.’

Alain Mukuralinda yavuze ko ubutaha nirufata icyemezo cyo kuyihanura cyangwa ikindi, hatazagira uvuga ngo ntiyabwiwe ibiri kuba.

Mukuralinda aherutse kubwira Taarifa ko abantu bagombye kwibaza cyangwa kwitega ikizakurikiraho mu gihe kiri imbere niba DRC ikomeje kwendereza u Rwanda.

Abajijwe niba inzira y’ububanyi n’amahanga( diplomatie) yararangije kugera ku ndunduro k’uburyo igishobora kuzakurikiraho ari intambara, Mukuralinda yavuze ko atari ko biri.

Yemeza ko ibiganiro bigishoboka kandi ko bizakomeza muri ubwo buryo ahubwo ko ikibazo ari DRC idashaka kubyitabira.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr.Vincent Biruta aherutse kubwira Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko umwihariko wa Guverinoma ya DRC ari uko basinya amasezerano ariko ‘bagahita bayibagirwa.’

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version