U Bufaransa ‘Buri Hafi’ Gusubukura Gutunganya Gazi Ya Cabo Delgado

Patrick Jean Pouyanné uyobora Ikigo cy’Abafaransa gicukura kandi kigatunganya ibikomoka kuri Petelori ari hafi gusura aho ikigo cya Leta y’u Bufaransa TotalEnergies gikora iriya mirimo  muri Cabo Delgado, Mozambique.

Ni uruzinduko rwo gusuzuma niba umutekano muri kiriya gice no mu bigikikije uhagije k’uburyo imiromo ya TotalEnergies yasubukurwa nta nkomyi.

Pouyanné yavutse mu mwaka wa 1963 akaba yaratangiye kuyobora TotalEnergies mu mwaka wa 2014.

Ikinyamakuru cy’Abafaransa gikorera muri Kenya kitwa Africa Intelligence cyanditse ko uruzinduko rwa Patrick Jean Pouyanné ruri mu rwego rwo kureba niba ibintu byose biri ku murongo.

- Advertisement -
Patrick Jean Pouyanné

Niwe uzatangaza mu gihe kiri imbere niba uruganda rwasubukura imirimo yarwo cyangwa hari ibigikeneye kunozwa.

Italiki azasurira ruriya ruganda ntiratangazwa, bakaba baririnze kuyitangaza mu rwego rwo kumurindira umutekano.

Umutekano muke muri Cabo Delgado watangiye mu mwaka wa 2017 ubwo inyeshyamba zatangiraga kuhirukana abasirikare ba Mozambique.

Nyuma gato, Mozambique yitabaje u Rwanda ngo ruyifashe kwirukana bariya barwanyi, rurabyemera rurabikora birakunda.

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zahakoze akazi ko gushimwa.

Nyuma gato y’uko u Rwanda rusubije ibintu mu buryo muri iriya Ntara, hari amafaranga yatanzwe ngo ibikorwa remezo by’aho[muri Cabo Delgado] bitangire kusanwa, ibindi byubakwe.

Abafatanyabikorwa ba Leta ya Mozambique barimo na Banki y’Isi batangiye gutanga ariya mafaranga.

Iyi banki yarangije kurekura miliyoni $100  zo guhita hatangira gukorwa ibikorwa by’ibanze bwo gusana ibice byihariye by’iriya Ntara.

Umurwa mukuru wa Cabo Delgado witwa Mocimboa da Praia niwo ugomba kwitabwaho mbere na mbere.

Cabo Delgado ikize  kuri Petelori na gazi.

Mu mwaka wa 2022, umuyobozi wa Banki y’Isi muri Mozambique witwa Idah Pswarayi-Riddihough yatangaje ko byabaye ngombwa ko iriya banki igira amafaranga iteganya yo gusana ibikorwa remezo byakenerwaga n’abaturage batahukaga basubira mu byabo.

Madamu Idah Pswarayi-Riddihough avuze ko Banki ahagarariye muri Mozambique iteganya kuzongera andi mafaranga mu gusana Cabo Delgado uko ibintu bizagenda bisubira mu buryo kandi bikazakorwa mu bice byinshi by’iriya Ntara.

Igice cya mbere cy’ariya mafaranga cyatangiye gushorwamo mu mishinga muri Mutarama, 2022.

Ku ikubitiro hagombaga gusanwa inzu za Leta, ibitaro, amashuri, imiyoboro y’amazi n’ibindi.

Imbumbe y’amafaranga Banki y’isi yateguye mu gusana Cabo Delgabo ingana na miliyoni $ 300.

Ibyihebe byari byarigaruriye Cabo Delgado
Ingabo z’u Rwanda na Polisi birukanye biriya byihebe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version