U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Iyi Ambasade iri mu Murwa mukuru, Budapest,.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe yageze Budapest muri Hongrie aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere ari butahe ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri Mukazayire Nelly kandi nyuma yo gutaha iyi nyubako hazatangwa ikiganiro kigenewe abanyamakuru ku mubano hagati ya Budapest na Kigali.

Uruhande rwa Hongrie rurahagararirwa n’umwe mu bagize Guverinoma y’iki gihugu kiri mu Burasirazuba bw’Uburayi.

Iki gihugu ntigikora ku nyanja. Mu Majyaruguru hari Slovakia, Mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba hakaba Ukraine, Romania ikaba mu Burasirazuba n’Amajyepfo yabwo, Serbia ikaba mu Majyepfo,  Croatia na Slovenia bikaba mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba.

- Kwmamaza -
Hongrie.

Mu Burengerazuba haba Autriche.

Hongrie ifite uruzi ruyitunze rwitwa Danube, ikaba ituwe n’abantu Miliyoni 9.6, Umurwa mukuru wayo ukaba Budapest.

Ni igihugu gikize kuko 63.2% by’abaturage bayo bakora mu rwego rwa serivisi, 29.7% ikaba umusanzu w’inganda, ubuhinzi bugatanga 7.1%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version