U Rwanda Rurakira Ibisanduku Bya Mbere Bizubakwamo Inganda Z’Inkingo

Kuri uyu wa  Mbere taliki 13, Werurwe, 2023 nibwo u Rwanda ruri bwakire ibisanduku bya rutura bizubakwamo inganda zikora inkingo harimo n’urwa COVID-19.

Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Kigali avuga ko abayobozi bamaze kuhagera kugira ngo bakire iriya mari iri mu za mbere zikomeye u Rwanda rwakiriye nyuma y’uko icyorezo COVID-19 kigenjeje make.

U Rwanda ruraba rubaye urwa mbere rwakiriye biriya bisanduku bizubakwamo ruriya ruganda ruzaba rubaye urwa mbere muri Afurika.

Amakuru avuga ko ku ikubitiro haza ibisanduku bitandatu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version