Muhanga: Ntibarasobanukirwa Ibibazo Bireba Umuvunyi N’Ibireba Ubuyobozi

Kubera kutamenya ibibazo bikwiye kugezwa ku Rwego rw’Umuvunyi n’ibigezwa ku buyobozi bw’ibanze, abatuye Imirenge y’Akarere ka Muhanga bagana Umuvunyi cyane kurusha ubuyobozi.

Ikindi kandi iki kibazo ntikiri i Muhanga gusa.

Imibare y’ibibazo Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye bitanzwe n’abatuye Muhanga, yerekana ko ibibazo byagombaga mu by’ukuri gukemurwa n’uru rwego ari 22 gusa mu gihe rwagejejeho ibibazo 265.

Hari abavuga ko mu nzego z’ibanze hari icyuho mu gukemura ibibazo by’abaturage bityo bigatuma bahitamo kubishyira izindi nzego.

- Kwmamaza -

Uwitwa Ndushabandi yabwiye Taarifa ko imwe mu mpamvu abona ituma abaturage bajyana ibibazo byabo ku rwego rw’Umuvunyi ari uko ku rwego rw’Akagari cyangwa rw’Umudugudu barerega abaturage.

Kumurerega ngo ‘taha uzagaruje ejo’ bituma umuturage ageraho aho agacika intege, byatinda akazigira cyangwa akazagirwa inama yo kugana izindi nzego zirimo n’Urwego rw’Umuvunyi.

Kubera ko inzego z’ibanze akenshi zitangirira k’Umukuru w’Umudugudu kandi akaba adahembwa bituma hari Abakuru b’Imidugudu bitita ku bibazo ‘bimwe na bimwe’ by’abaturage.

Abakuru b’Imidugudu ntibahemberwa akazi bakorera abaturage ahubwo bakora nk’abakorera bushake.

Abenshi baba ari abaturage batuye muri ako gace kandi basanzwe bafite akazi kabinjiriza kaba akabo bihangiye cyangwa bakorera abandi.

Ku rwego rw’Akagari, ho havugwa ikibazo cya ba gitifu bahorana ibibazo byinshi by’abaturage kandi bafite umwanya muto wo kubikemura.

Gutinda kubicyemura hari n’ubwo biterwa n’uko hari abaturage ‘baburana urwa ndanze.’

Raporo zitangwa n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu zivuga ko hari Abanyarwanda batajya bemera ko batsinzwe mu manza, ahubwo bagahora basiragira k’ubuyobozi ngo bararenganye.

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe guhuza ibikorwa  Evariste Murwanashyaka avuga ko imwe mu mpamvu abona zitera abaturage kutageza ibibazo byabo ku buyobozi bw’ibanze ahubwo bakabishyira izindi nzego harimo n’Umuvunyi ari ‘ukutazigirira icyizere.’

Ati: “Hari abaturage bafitiye icyizere gike inzego z’ibanze. Ruswa mu nzego z’ibanze zimwe na zimwe zica intege abaturage bakumva ko uwo barega ari nawe baregera.”

Abaturage benshi bumva ko inzego z’ibanze zibarerega bagahitamo kugana Umuvunyi

Ku rundi ruhande, nawe avuga ko hari abaturage batanyurwa n’ibyemezo by’inzego z’ibanze bagakunda imanza.

Hari n’abageza ibibazo kuri Perezida wa Repubulika kandi byari byarahawe umurongo.

Imanza zirahenda kandi zikarangira nta mubano urambye ukiri hagati y’uwatsinze n’uwatsinzwe.

Iyi niyo mpamvu Minisiteri y’ubutabera yatangije uburyo yise ‘ubuhuza’, bukaba uburyo bwo guhuza abafite ibyo batumvikanaho kugira ngo biyunge bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko.

Ubuhuza ni Politiki y’urwego rw’ubutabera mu Rwanda igamije kunga abantu bakirinda kujya mu nkiko kandi bishoboka ko bakwiyunga.

Ubwo buhuza nibwo mu Cyongereza bise ‘Alternative Dispute Resolution’.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango nyarwanda iherutse kubwira itangazamakuru ko ubushakashatsi bugaragaza ko impamvu nkuru zikurura amacakubiri mu bashakanye no mu Banyarwanda muri rusange ari ugusesagura imitungo, gucana inyuma n’ubuhemu bushingiye k’ukudakurikiza amasezerano impande zombi zagiranye  mu by’ubukungu n’imari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version