Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rurasaba Afurika Yunze Ubumwe Kudashyigikira SADC Mu Kibazo Cya DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurasaba Afurika Yunze Ubumwe Kudashyigikira SADC Mu Kibazo Cya DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 March 2024 7:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, mu ijwi rya Guverinoma y’u Rwanda, irasaba Ubuyobozi bw’Afurika yunze ubumwe kureka icyemezo ifite cyo gutera inkunga ingabo za SADC zoherejwe muri DRC kuko ibyo zagiyemo bizarushaho kuhatsa umuriro.

Iyi ngingo hamwe n’izindi ikubiye mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta, zikemeza ko abasirikare bagize umutwe wa SADC wiswe SAMIDCR batazatuma Uburasirazuba bwa DRC butekana kandi ko kuba bafasha ihuriro ry’ingabo za DRC ririmo na FDLR na Wazalendo ryiyemeje kurimbura Abatutsi bo muri kiriya gihugu bavuga Ikinyarwanda nabyo bidakwiye.

Ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda buvuga ko kuba kuri uyu wa Mbere taliki 04, Werurwe, 2024 hari inama yatumijwe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ngo iganire k’ugutera inkunga SAMIDRC u Rwanda rukayihezwamo, bidakwiye.

Iyo nama igamije kwigirwamo uko izo ngabo zaterwa inkunga  no kwemerwa ku mugaragaro n’uyu Muryango ko ibyo zagiye gukorera yo ubyemera kandi uzabitera inkunga.

U Rwanda ruvuga ko n’ubwo rutatumiwe, ariko abari muri yo nama bakwiye gusuzuma ibyo rwifuza ko byakwigwaho kubera uburemere bwabyo.

Ruvuga ko kohereza abasirikare ba SADC muri kiriya gihugu bigakorwa basimbuye aba EAC byakozwe nabi, ko bitari bikwiye .

Ngo ntibyari bikwiye kubera ko izi ngabo zaje mu Burasirazuba bwa DRC kurwanya M23 kandi atari yo gusa ihateje umutekano muke cyane cyane ko yo igizwe n’abaturage basanzwe ari ab’iki gihugu.

Kuba abo basirikare barwana ku ruhande rw’ingabo za DRC kandi zisanzwe zikorana na FDLR na Wazalendo ni ingingo u Rwanda ruvuga ko iruhangayikishije kuko yaba FDLR yaba na WAZALENDO bose bafite umugambi wo kwica abavuga Ikinyarwanda.

Hiyongeraho ko n’ubuyobozi bwa DRC n’ubw’Uburundi bwamaze gutangaza ko bufite gahunda yo gutera u Rwanda, bugakuraho ubutegetsi.

Mu itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda harimo ko kuba abasirikare ba SADC bagize SAMIDRC barazanywe no kurwana intambara yeruye, bizakoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yari yarasinyiwe i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya.

Mu bika by’iri tangazo handitsemo ko Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ukwiye kuzirikana ko FDLR yashibutse ku bantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Nyuma y’igihe gito bageze mu Burasirazuba bwa DRC batangiye gutoteza no kwica Abatutsi bo muri kiriya gihugu bavuga Ikinyarwanda.

Icyo gihe mu mwaka wa 1994 DRC yitwaga Zaïre.

U Rwanda rwibutsa Afurika yunze ubumwe ko mu mwaka wa 2013 ubwo ingabo za SADC zajyaga muri DRC, zibasiye M23 gusa icyo gihe nabwo FDLR yaracaga ibintu.

Kuba Abakuru b’Uburundi na DRC baratangaje ko bashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ngo byaruhaye guhora rufatana uburemere ibibera mu Burasizuba bwa DRC kandi ngo ibi bifite ishingiro kubera ko hari imitwe y’abarwanyi iri ku butaka bw’ibi bihugu.

Kubera impamvu zose zavuzwe haruguru, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda isaba Afurika yunze ubumwe kwirinda kugwa mu ikosa ryo gufasha SAMIDRC kuko bizarushaho kwatsa umuriro mu Burasirazuba bwa DRC.

Igira inama Akanama k’uyu Muryango gashinzwe amahoro kuzohereza abantu bako bakaza kureba uko ibintu byifashe mu Karere bityo hagafatwa icyemezo gishingiye ku makuru avanywe aho ibintu bibera.

UPDATE: Rwanda protests AU meeting held today to discuss eastern DR Congo conflict without Kigali's involvement pic.twitter.com/ZfOXYg8khg

— The Chronicles (@ChroniclesRW) March 4, 2024

TAGGED:AfurikaBirutafeaturedIngaboM23SADCSAMIDRCUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikibazo Cy’Umubyibuho Ukabije Mu Banyarwandakazi
Next Article Abanyeshuri B’i Nyanza Barigaragambije Barabizira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?