u Rwanda Rurashaka Guca Malaria Burundu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko hari ubushakashatsi kiri gukora mu rwego rwo kumenya uko iyi ndwara imeze kugira ngo hazafatwe ingamba zo kuyica burundu.

Ngo bitarenze umwaka wa 2030, RBC ivuga ko u Rwanda ruzaba rwaraciye iriya ndwara kuko ngo bishoboka.

Muri iki gihe abantu bakunze kwibasirwa n’iyo ndwara mu Rwanda ni abakora akazi ka nijoro, abazinduka mu cya kare,  abamotari, abakora uburaya, abarara izamu n’abandi bakora mu ijoro.

Dr Ndikumana Mangara ukora muri RBC mu ishami ryo kurwanya  Malaria avuga ko mu bushakashatsi bazakora hazabazwa  abantu batuye mu bice byagaragaye ko bikunze kwibasirwa na malaria biri mu Turere 15 twatoranyijwe.

Imibare ivuga ko mu myaka irindwi ishize, abantu banduraga malaria bavuye ku bantu miliyoni eshanu, ubu( 2022/2023) ni 621,465.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version