U Rwanda Rurashaka Gukorana Na Gabon Mu Bucuruzi Bwagutse

Kagame yaguye na mugenzi we wa Gabon baganira uko ubucuruzi hagati ya Kigali na Libreville bwakwagurwa

Itsinda ry’abikorera ku giti cyabo bo mu Rwanda baraye baganiriye na bagenzi babo bo muri Gabon ku ngingo zirimo no gutangiza imikoranire mu ishoramari.

Ni ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko Abakuru b’ibihugu byombi nabo bahuye bakaganira.

Kagame yagiranye na mugenzi we wa Gabon, Brice Oligui Nguema ibiganiro bigamije kurushaho gukorana nk’ibihugu by’inshuti.

Bahuriye i Paris aho bombi bitabiriye Inama y’ibihugu bivuga Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, OIF, umuryango uyoborwa na Louise Mushikiwabo.

- Kwmamaza -

U Rwanda rusanzwe rukorana na Gabon mu by’ubwikorezi buca mu kirere bukorwa na  RwandAir ikorera ingendo i Libreville, Umurwa  mukuru wa Gabon.

Kigali na Libreville basanganywe amasezerano y’imikoranire yasinywe bwa mbere mu mwaka wa 1976 ariko aza kuvugururwa mu mwaka wa 2010.

Muri iki gihe u Rwanda rurateganya kongera imikoranire myiza mu bucuruzi no guteza imbere ibyo guhanga imirimo mishya ku rubyiruko rw’ibihugu byombi.

Mu gihe u Rwanda ruzwiho gutanga neza serivisi, rukoresheje ikoranabuhanga, Gabon imaze gutera imbere mu bucukuzi bwa Petelori, ubucuruzi bw’imbaho, ubw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa by’ubukungu.

Perezida Nguema aheruka mu Rwanda muri Nyakanga ubwo yitabiraga umuhango w’irahira rya Perezida Kagame.

Muri Kanama, 2023 nibwo yagiye ku butegetsi abanje guhirika Ali Bongo wari umaze igihe arwaye.

Nyuma y’amezi abiri, yahise asura u Rwanda, aganira na mugenzi we Paul Kagame uko ibihugu byarushaho kugirana imikoranire irambye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version