Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rurashaka Kongera Avoka Rwohereza Mu Mahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rurashaka Kongera Avoka Rwohereza Mu Mahanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 November 2024 7:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iki gihingwa u Rwanda rwakigize ngengabukungu
SHARE

Mu myaka itatu iri imbere mu Karere ka Gakenke hazaterwa ibiti 75,000 ku buso bungana na hegitari 3000. Umwero wabyo uzafasha u Rwanda kongera umusaruro w’avoka rwohereza mu mahanga.

Uyu mushinga uzaha urubyiruko akazi kandi ugire uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Urubyiruko rusabwa kongera umubare w’ibiti bya avoka binyuze mu gutera byinshi.

Amafaranga ruzakura mu buhinzi bw’uru rubuto ruzayakoresha rwikenura ariko rukabona na avoka zo kurya kuko zikungahaye kuri vitamine n’ibindi bifitiye akamaro umubiri w’umuntu.

Itera ry’ibi biti by’imbuto rizakorwa ku bufatanye bw’Umuryango Nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA), ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (RAB) binyuze mu kigo cy’urubyiruko rwize ubuhinzi muri Israel (HORECO).

Twabamenyesha ko gutera ibi biti, muri rusange, bizakorerwa mu Turere dutanu aritwo Gisagara na Nyaruguru two mu Ntara y’Amajyepfo; na Gakenke, Rulindo na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Buri mwaka hazaterwa ibiti by’avoka 250,000.

Avoka: Urubuto rwiza muri byinshi…

Abahanga mu mirire bavuga ko avoka ari urubuto rwiza kuri byinshi.

Bavuga ko yifitemo amavuta aha uwayiriye imbaraga( bita calories) zingana 160kcal-Kilo Calorie), ikagira ibintu bitera ubushyuhe mu mubiri bita carbohydrates bingana na garama 8.53.

Nta sukari nyinshi iba muri Avoka kuko iyirimo ingana na 0.66 g, ikagira na za proteins zihagije kuko zingana na 2%  by’ibiyigize byose.

Ikindi ni uko 73% by’ibigize avoka ari amazi, ni ukuvuga ko ituma uruhu rw’umuntu uyirya ruhehera.

Avoka kandi zigira  ubwoko butandukanye bwa vitamins ari bwo: Vitamins B, Vitamins C, Vitamins E, ndetse n’imyunyungugu( minerals) bita potassium ikomeza amagufa.

Avoka ni nziza muri byinshi

Abahanga mu byataburuwe mu matongo( archaeologists) bavuga ko avoka za mbere ku isi zahinzwe muri Mexique na Costa Rica, hari mu myaka 5,000 ishize.

Iki gihingwa cyavumbuwe bwa mbere muri Mexique no muri Costa Rica
TAGGED:AmahangaAvokafeaturedHORECOIntungamubiriIsraelRwandaUbuhinziUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ukekwaho Kwica Umukecuru W’i Ngoma Akamuca Umutwe Yafashwe
Next Article Amerika Yahaye Ukraine Mines Zo Guturitsa Ibifaro By’Uburusiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?