Mu myaka itatu iri imbere mu Karere ka Gakenke hazaterwa ibiti 75,000 ku buso bungana na hegitari 3000. Umwero wabyo uzafasha u Rwanda kongera umusaruro w’avoka rwohereza mu mahanga.
Uyu mushinga uzaha urubyiruko akazi kandi ugire uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Urubyiruko rusabwa kongera umubare w’ibiti bya avoka binyuze mu gutera byinshi.
Amafaranga ruzakura mu buhinzi bw’uru rubuto ruzayakoresha rwikenura ariko rukabona na avoka zo kurya kuko zikungahaye kuri vitamine n’ibindi bifitiye akamaro umubiri w’umuntu.
Itera ry’ibi biti by’imbuto rizakorwa ku bufatanye bw’Umuryango Nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA), ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (RAB) binyuze mu kigo cy’urubyiruko rwize ubuhinzi muri Israel (HORECO).
Twabamenyesha ko gutera ibi biti, muri rusange, bizakorerwa mu Turere dutanu aritwo Gisagara na Nyaruguru two mu Ntara y’Amajyepfo; na Gakenke, Rulindo na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Buri mwaka hazaterwa ibiti by’avoka 250,000.
Avoka: Urubuto rwiza muri byinshi…
Abahanga mu mirire bavuga ko avoka ari urubuto rwiza kuri byinshi.
Bavuga ko yifitemo amavuta aha uwayiriye imbaraga( bita calories) zingana 160kcal-Kilo Calorie), ikagira ibintu bitera ubushyuhe mu mubiri bita carbohydrates bingana na garama 8.53.
Nta sukari nyinshi iba muri Avoka kuko iyirimo ingana na 0.66 g, ikagira na za proteins zihagije kuko zingana na 2% by’ibiyigize byose.
Ikindi ni uko 73% by’ibigize avoka ari amazi, ni ukuvuga ko ituma uruhu rw’umuntu uyirya ruhehera.
Avoka kandi zigira ubwoko butandukanye bwa vitamins ari bwo: Vitamins B, Vitamins C, Vitamins E, ndetse n’imyunyungugu( minerals) bita potassium ikomeza amagufa.
Abahanga mu byataburuwe mu matongo( archaeologists) bavuga ko avoka za mbere ku isi zahinzwe muri Mexique na Costa Rica, hari mu myaka 5,000 ishize.