Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rurashaka Kuba Uruganda Rw’Imiti Ivura Abanyafurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rurashaka Kuba Uruganda Rw’Imiti Ivura Abanyafurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 June 2023 12:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi mu byerekeye ubuzima n’ubuvuzi mu Rwanda buvuga ko imwe mu ngamba u Rwanda rwafashe, ari ukuba ahantu hakorerwa imiti n’inkingo bihagije; bizafasha abatuye Afurika kubona imiti n’inkingo bihagije.

Mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga ihuje ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba iri kwigira hamwe uko imiti n’inkingo byakorerwa muri Afurika aho kugira ngo buri gihe bijye biva mu mahanga.

Hejuru ya 90% by’imiti n’inkingo abaturage b’Afurika bakenera, bitumizwa hanze yayo.

Ibi birayihenda kandi bigatuma hari abaturage bayo batavurirwa igihe bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abahanga bahuriye i Kigali mu nama iri kwiga ku byerekeye imiti n’inkingo, bavuga ko Afurika ifite abahanga bahagije mu gukora inkingo, ariko ikabura ibikoresho by’ibanze byatuma uwo murimo ukorwa neza.

Icyakora bavuga ko u Rwanda rwo rwateye intambwe nziza kubera ko, binyuze mu mikoranire na BioNTech SE,  ruri kubaka i Masaka muri Kicukiro uruganda ruzakora imiti n’inkingo za COVID-19, malaria n’igituntu.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Ivan Butera avuga ko iri terambere ry’u Rwanda rizagirira akamaro n’ibindi bihugu byo mu Karere ruherereyemo n’ahandi muri Afurika.

Dr. Ivan Butera yabwiye abitabiriye iriya nama ko kugira ibigo bikora inkingo n’imiti mu Rwanda ari ingirakamaro muri iki gihe isi n’Afurika byugarijwe n’indwara za hato na hato.

Yatanze urugero rwa COVID-19 iherutse kugarika ingogo ku isi.

Ahandi bahise batangira gukora inkingo, ariko muri Afurika bazibona iminsi ibaye miremire.

Ati: “Afurika iri mu bice bikeneye inkingo n’imiti kugira ngo bihangane n’indwara ziriho muri iki gihe. Ni igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo abantu bamaze iminsi bariyemeje”.

Umuvugizi w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda nirurangiza gukora inkingo, ruzazisangiza ibindi bihugu.

Avuga ko kimwe mu bigamijwe ari uko imiti n’inkingo bizakorerwa mu Rwanda bizajya bihabwa n’ibindi bihugu byo mu karere ndetse n’iby’ahandi muri Afurika bitagoranye, kandi bikabanya n’igiciro.

Ifoto rusange y’abayobozi bakuru bitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri.

Uwavuze mu izina ry’ikigo nyafurika cy’inkingo n’imiti, Africa CDC,  witwa Gideon Olaja yashimye intambwe u Rwanda ruri gutera mu gusubiza ikibazo cy’inkingo n’imiti bikiri bike ku mugabane w’Afurika.

Avuga ko gutumiza imiti n’inkingo hanze y’Afurika bizakomeza kuyihenda niba abayobozi b’ibihugu byayo baticaye ngo barebe uko iki kibazo bagikemuka kandi mu buryo burambye.

Uko ikibazo cy’imiti giteye muri Afurika…

Mu Ugushyingo, 2022, hari raporo y’uko imiti igera ku baturage isohorwa buri myaka ibiri, yavuze  ko ikibazo cy’uko imiti itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyembere kigihari kandi kiremereye.

Ni ubushakashatsi bwatangajwe n’ikigo kitwa Access to Medicine Foundation.

Iki kibazo cy’imiti mike mu bihugu bikennye kandi kimaze igihe.

Uretse no kuba ari mike, hari n’ubwo iba itujuje ubuziranenge.

Ubwo icyorezo COVID-19 cyadukaga mu isi( hari mu mpera za 2019), hari ibigo bikora imiti byashyize imbaraga mu gukora no kohereza imiti mu bihugu bikennye.

Imibare y’ikigo Access to Medicine Foundation yavugaga ko muri iki gihe hari ubushake bugaragara bwo gukora no kohereza imiti mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere kuko ngo ubu bihagaze kuri 77% ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ibiri ishize ubwo hasohokaga ikindi cyegeranyo.

Umuyobozi w’ikigo Access to Medecine Foundation Jayasree K. Iyer

Icyo gihe byari kuri 40%.

Kimwe mu bigo byohereza imiti myinshi mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere ni ikitwa Novartis.

Iki kigo kibanda k’ukohereza imiti ivura indwara zitandura, izo bita a non-communicable diseases.

N’ubwo ubushake bugaragara ko buhari, ntabwo bukurikirwa n’ibikorwa bigaragara, ibi bigatuma Afurika ibura imiti.

Ubwo COVID-19 yadukaga mu isi, hahise hatangizwa ubushakashatsi mu rwego rwo guhangana na COVID-19 ndetse buza kuvamo  gukora inkingo zitandukanye zirimo AstraZenica, Johnston&Johnston Pfizer n’izindi.

Ikibazo cyasigaye icyo gihe cyari ukuzisaranganya mu batuye isi.

Byarabaye ariko Afurika isigara inyuma.

Abakoze kiriya cyegeranyo bavuga ko umuti witwa GSK uvura indwara zifata ubuhumekero ari wo wakozwe cyane, hakurikiraho urukingo rwa Pfizer ndetse n’imiti ikorwa n’uruganda rwitwa Takeda rwo mu Buyapani.

Hari n’ubufatanye bwashyizweho n’ibigo byinshi by’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi hagamijwe ko imiti itandukanye y’indwara zitandura yagera ku bantu benshi nta kurobanura.

Babyise ‘Global Health Equity.’

Umuyobozi w’ikigo Access to Medecine Foundation witwa Jayasree K. Iyer avuga ko bikwiye ko imiti ikorwa ari myinshi kandi ikagera kubo igenewe kandi yujuje ubuziranenge.

Kugeza ubu ibigo byafatanyije mu gukora imiti hagamijwe ko igezwa ku bantu benshi ku isi ni Astellas, Boehringer Ingelheim, Johnson & Johnson, Merck, Novartis na Takeda.

Afurika igomba kwishakamo igisubizo…

Muri Gicurasi, 2022 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika ireke guhora itegereje ko hari abazayisagurira imiti, ibyiza ari uko yakubaka inganda ziyikora.

Icyo gihe yavuze ko Afurika yagombye kuzirikana umugani w’uko ‘ak’imuhana kaza imvura ihise’.

Iby’uko ‘ak’imuhana kaza imvura ihise’, Umukuru w’u Rwanda yabivugiye mu Nama yari amazemo iminsi i Davos mu Busuwisi isanzwe ihuza abavuga rikijyana mu ngeri zose z’ubuzima bw’isi, haba muri Politiki, ubukungu, ubuzima, uburezi n’ahandi.

Perezida Kagame

Yari ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Hage Geingob uyobora Namibia, Emmerson Dambudzo Mnangagwa uyobora  Zimbabwe, Dr. Lazarus Chakwera uyobora Malawi ndetse na Visi Perezida wa Tanzania Dr. Philip Isdor Mpango.

TAGGED:AfurikaCOVID-19featuredGateraImitiInkingoIvanKagameNingabiraRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwakiriye Uwa 30 Mu Bandi 1,148 Rukurikiranyeho Jenoside Baba Mu Mahanga
Next Article Umuryango W’Abibumbye Uramagana Ubwicanyi Bubera Muri Senegal
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?