U Rwanda Rurateganya Kubaka Uruganda Rukora Ibirahure

Nk’urwego rwa Politiki rumaze igihe ruyobora u Rwanda kandi rufite icyizere cy’uko ruzabikomeza, FPR-Inkotanyi iteganya ko mu myaka itanu iri imbere izubaka uruganda rukora ibirahure bikoreshwa mu bwubatsi n’ibikoreshwa mu gupfunyika ibisukika cyangwa binywerwamo.

Intego ni ukugabanya ibyo rutumiza hanze bikarutwara amafaranga y’amadovize yashoboraga kugurwa ibindi rukeneye.

Taliki 15, Nyakanga, 2024 nibwo Abanyarwanda baba mu Rwanda( kandi nibo benshi) bazatora umukandida ku mwanya wa Perezida n’Abakandida Depite batanzwe n’amashyaka ya Politiki atandukanye harimo n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Umukandida w’uyu muryango ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Paul Kagame.

Aho ageze yiyamamaza, asanga abantu batari munsi ya 200,000 bamutegereje ngo bumve uko yiyamamaza kandi uko agize icyo abasezeranya, bamusubiza ko nta n’ikindi bamuburanye bityo ko bamwizeye.

Natorwa mu matora asigaje iminsi mike ngo abe, Kagame azaba ahawe ikindi gihe cy’imyaka itanu( 2024-2029) ngo ayobore u Rwanda, ashyire mu bikorwa ibikubiye mu migambi FPR-Inkotanyi yateguye.

Ku byerekeye ibirahure biteganyijwe gutangira gukorerwa mu Rwanda, ku rundi ruhande hari hasanzwe haboneka ibirahure bikorwamo amacupa y’amazi n’ibyo banywesha inzoga zisanzwe cyangwa ibyotsi( liquors).

Abacuruza inzoga n’abandi bakoresha ibirahure mu bundi buryo binubira ko iyo ikirahure kimenetse bigoranaga ko haboneka ikindi kigisimbura mu buryo bwihuse kuko, nk’uko byumvikana, bisaba ko ibyatumijwe hanze bibanza kugera mu Rwanda.

Ibyo kandi bigendana n’igiciro cy’ubwikorezi n’imisoro igendana nabwo.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo uyobora uruganda rukora ikigage witwa Munyampundu yabwiye bagenzi bacu ba The New Times ko ubusanzwe ikirahure gito kigura Frw 300, ikinini kikagura Frw 500.

Ibirahure u Rwanda rukoresha rubitumiza muri Kenya, Ubuhinde n’Ubushinwa.

Kuba bitumizwa hanze mu madolari y’Amerika($), bituma hari amadovize u Rwanda rurekura bityo bikanagira ingaruka ku itakara ry’agaciro k’ifaranga ryarwo ( Frw).

Hari raporo igaragaza uko u Rwanda ruteganya guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibirahure yo mu Ugushyingo, 2022.

Iyi yerekana ko guhera muri uwo mwaka kuzamura, umubare w’abashakaga ibirahure byo gukoresha mu gupfunyika ibinyobwa cyangwa mu kubaka wiyongereye.

Impamvu ni uko inzego zishinzwe ubuziranenge zabasaga ko ibyo bacuruza biba bipfunyitse mu birahure aho kuba muri palasitiki( plastique) kuko u Rwanda rushaka guca iki gikoresho kitabora.

Muri iyo raporo yo muri Minisiteri y’ubucuruzi hagaragaramo ko mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwatumije hanze toni 18,501 z’ibirahure.

Bivuze ko ibirahure byose rukenera mu gupfunyika ibinyobwa cyangwa mu kubaka rubitumiza hanze ku kigero cya 100%.

Mu rwego rwo kwirinda ko ibyo byakomeza, FPR-Inkotanyi isezeranya Abanyarwanda ko muri  manda itaha(2024-2029) mu Rwanda hazubakwa uruganda rukora ibirahure.

N’ikimenyimenyi, ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Petelori na Gazi kigeze gusohora inyigo yerekana ko u Rwanda rufite umusenyi uhagije kandi ufite ikinyabutabire bita silica(SiO₂)  gihagije ku buryo wavamo ibirahure by’agaciro kanini.

FPR kandi isezeranya ko izubaka n’izindi nganda zirimo izikora imyenda n’izindi zitandukanye zirimo n’urutunganya impu ngo zikorwemo inkweto, imikandara, ingofero n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version