Kuyobora Abanyarwanda Ntako Bisa-Kagame

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abaturage bo mu Karere ka Kayonza, Rwamagana na Gatsibo ko kuyobora Abanyarwanda burya ntako bisa.

Avuga ko kubera iyo mpamvu u Rwanda rwateye imbere kandi ko ibyiza biri imbere kurushaho.

Ku rundi ruhande, avuga ko kugira ngo abantu bagere ku byiza byinshi ari ngombwa ko bubaka umutekano.

Yunzemo ko kugira ngo ibyo bizarambe ari na ngombwa ko amajyambere akomeza gushyirwamo imbaraga.

Kagame yabibukije ko ibyo abayoboke ba FPR bazakora taliki 15, Nyakanga, 2024 ari ugutora amajyambere, umutekano na Demukarasi.

Abaturage bamusubizaga ko nta wundi bazatora utari we.

Ati: “ Gutora ni ejo bundi ariko nanone ni kera”.

Avuga ko nyuma y’ayo matora azagaruka bakishimana.

Yasezeranyije abo muri iki gice cy’u Rwanda ko FPR-Inkotanyi izakomeza gushingira ku iterambere kugira ngo Abanyarwanda bigeze kure cyane mu majyambere.

Avuga ko abazatora FPR-Inkotanyi n’umukandida wayo nta kindi bazaba batoye kitari amajyambere.

Mbere y’uko aza muri Kayonza, Kagame yabanje mu Karere ka Nyagatare.

Muri Nyagatare yabwiye ab’aho ko akarere kabo ari ko Inkotanyi zinjiriyemo zije kubohoza u Rwanda kandi ko uko kwibohora kwatanze umusaruro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version