Kuri iki Cyumweru mu Bufaransa baraye mu kaduruvayo katewe n’uko abashyigikiye Marine Le Pen w’ishyaka ry’abahezanguni Rassemblement National, baraye batakaje amatora mu Nteko ishinga amategeko, ntibabyakire neza ngo batuze.
Ni agahinda kenshi kuri Marine ariko nanone kaba uburyo bwo kwishima kuri Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri we w’Intebe Gabriel Attal bari bamaze igihe bahangayikishijwe no gutakaza amajwi menshi mu Nteko.
Mu matora y’icyiciro cya mbere yari yabaye mu mpera za Kamena, ishyaka rya Le Pen na Jean-Luc Melenchon ryari ryiganje mu majwi mu matora y’Abadepite.
Byahise biba inkuru ikomeye kuko ari bwo bwa mbere iri shyaka ryari rigize ubwiganze mu matora kuri uru rwego mu mateka yaryo ya Politiki.
Abakora isesengura rya politiki muri iki gihugu icyo gihe bahise batangira kuvuga ko ibi byerekana impinduramatwara Abafaransa bifuza muri Politiki yabo.
Ku rundi ruhande, hari abavugaga ko byaba ari uguhubuka kwemeza ko Marine ashobora kuba Perezida w’Ubufaransa uramutse ubishingiye ku byavuye muri ariya matora yari ay’icyiciro cya mbere.
Bemezaga ko byaba byiza abantu bategereje ibizava mu cyiciro cya kabiri cy’ayo matora.
Ibyaraye biyavuyemo byahise bihindura uko ibintu byari bimeze kugeza ubu kuko byarangiye uruhande rwa Le Pen na Melenchon rudakomeje kwiganza mu Nteko ahubwo urwa Macron rukaba ari rwo ruzura umutwe.
Umujinya ku ruhande rw’abashyigikiye Marine Le Pen na Jean-Luc Melenchon wahise uzamuka, abantu bigabiza imihanda batangira gutwika imodoka, amapine, inyubako n’ibindi.
Ni rwaserera yahuruje abapolisi 30,000 ngo bayihoshe ariko bwarinze bucya bikiri ‘hasi hejuru’.
Uruhande rwa Emmanuel Macron rufite amajwi aruha Abadepite bari hagati ya 172 na 215 mu gihe urwa Marine rwo rufite aruha imyanya iri hagati ya 115 na 155.
Si Marine wenyine wahombeye muri ibi kuko na Jean-Luc Melenchon nawe byamubayeho.
Ihuriro yari amaze iminsi micye ashinze ngo rizamufashe guhangana na Macron nabo bafatanyije, ryabuze abarishyigikira.
Yari yarasezeranyije Abafaransa ibintu byinshi ku buryo bamwe bavugaga ko biramutse bishyizwe mu buryo byatuma Ubufaransa buhinduka igihugu kigoye kuyoborwa.
Melenchon yavugaga ko natorwa we n’Abadepite bo ku ruhande rwe bazazamura umushahara wa buri mukozi wa Leta, ukazamukaho 14% kandi akagabanya imyaka umuntu yagiraga mu kiruhuko cy’izabukuru ikava ku myaka 64 ikaba 60.
Mu gihe ibintu ari uko byifashe, hari indi ngingo ikomereye uruhande rwa Macron kuko n’ubwo rufite ayo majwi ariko ntahagije ku buryo Abadepite b’uruhande rwe bagira ubwiganze bwabahesha uburyo bwo gushyiraho Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe [bumvikana].
Niyo mpamvu Gabriel Attal wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe yabwiye itangazamakuru ko kuri uyu wa Mbere ari bugeze ubwegure bwe kuri Perezida Macron, ariko akamusezeranya ko yiteguye gukomeza gukorera igihugu igihe cyose yabisabwa.
Ukurikije uko ibintu byifashe mu Bufaransa muri iki gihe, ntawabura kuvuga ko Perezida Emmanuel Macron atagikunzwe nka mbere!
Ni ibyagaragariye mu matora aherutse kubera mu Nteko ishinga amategeko aho yari agiye kuhabura amajwi mu buryo bukomeye.
Igihugu cye kiri mu bibazo bya Politiki byo kumenya uzayobora Inteko ishinga amategeko n’uzayobora Guverinoma kandi bose bakaba bumvikana na Perezida wa Repubulika.
Macron azahura n’ikibazo cyo kubona Minisitiri w’Intebe bakorana kandi bumvikana kuri politiki ze z’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Mu kureba ibiri kubera mu gihugu cye, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa Edouard Philippe yavuze ko igihugu cye gikeneye Guverinoma ituje, ikorana mu buryo butuma gahunda z’igihugu zose zigerwaho.
Yavuze ko bibaye ngombwa ko asubira ku nshingano yahoranye, yabikora ndetse asaba n’abandi kumva ko ibyo ababwira biri mu nyungu ngari z’Ubufaransa.
Twababwira ko mu Cyumweru gitaha Emmanuel Macron azitabira Inama y’ibihugu bigize umuryango OTAN/NATO.
Mu gihugu cye kandi hari kwitegurwa imikino ya Olimpiki izaba mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu biri imbere.
Ifoto Ibanza: Macron@AP