U Rwanda Ruri Kwitegura Kwakira Inama Ya UN

Guverinoma y’u Rwanda iri kwitegura kuzakira inama mpuzamahanga y’ishami ry’umuryango ryita ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ibiri mu birwa bito n’ibihugu bidakora ku Nyanja izaruberamo mu mwaka wa 2025.

Umuyobozi w’iri shami witwa Rabab Fatima ari mu Rwanda nawe ngo arebe aho ibintu bigeze byitegurwa kuko izaba ari inama ngari kandi iri mu nshingano ze ngo izagende neza.

Rabab Fatima

Mu Rwanda yahuye n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Yagize ati: “ Nizeye ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kuzakira iriya nama. Ni inshuro ya gatatu izaba ibaye kuko iba nyuma ya buri myaka 10.”

- Kwmamaza -

Rabab Fatima avuga ko yagiranye ibiganiro byiza n’abayobozi b’u Rwanda barimo na Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa.

Uyu muyobozi mukuru muri UN avuga ko muri iriya nama abantu bazigira hamwe uko ibibazo bizaba byugarije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bimeze n’ibyakorwa ngo bibyikuremo.

Intego izaba ari iyo gushyiraho ibisubizo ibihugu byazagenderaho mu myaka 10 iri imbere.

Rabab Fatima akomoka muri Bangladesh.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version