Mu Mibare: Uko Koperative Zihagaze Mu Rwanda

Koperative ni urwego rushyirwaho n’abantu bagiriranye icyizere ariko bakagengwa n’itegeko kugira ngo umutungo bahurije hamwe uzabagirire akamaro mu buryo bw’imari cyangwa mu bundi buryo ntawe uhutaye.

Iyo Koperative idahombye cyangwa ngo igwingire, iba isoko y’amajyambere ku bayigize.

Ushobora kuyishanga mu Mujyi cyangwa mu cyaro.

Icyakora, nk’uko imibare ibigaragaza, inyinshi ziba mu cyaro kubera ko ziganje mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

- Advertisement -

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative , RCA, kivuga ko mu Rwanda hari koperative 4,946 zikora mu rwego rw’ubuhinzi.

Zigizwe n’abanyamuryango bose hamwe 1,144,125.

Muri bo abagabo ni 641,026 mu gihe abagore ari 503,099.

Umutungo w’izi Koperative zose wose hamwe ni Frw 135,037,540,113.

Ni amafaranga menshi agira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu.

Mu cyaro, amakoperative atuma abayagize bagira icyo binjiza buri mwaka iyo bamaze kugabana inyungu yavuye mu ishoramari bakoze.

Akamaro kazo kandi kagera ku isi hose kubera ko kugeza ubu habarurwa koperative miliyoni eshatu(3).

Ikindi ni uko 12% by’abatuye isi baba muri koperative.

Mu Rwanda ho habarurwa koperative 10,563 zibumbiyemo abantu miliyoni 5,114,731.

Amakoperative afatiye runini Abanyarwanda mu bukungu bwabo

Imibare ivuga ko ubuhinzi bwihariye 46.8% ya koperative zose ziba mu Rwanda.

Urwego rwa kabiri ziganjemo ni urwa serivise rufite 16.9% n’aho ubucuruzi bukagira 14.8%.

Ubukorikori n’ubugeni bwo bufite koperative zifite 10.0% .

Ijanisha risigaye risaranganyijwe mu zindi nzego z’ubukungu, hakazamo na za SACCOs.

Uko bigaragara Koperative ni ingenzi mu mibereho myiza y’abaturage cyane cyane mu rwego rw’imari no kwiteza imbere.

N’ubwo ari uko bimeze, bimwe mu bibazo bikunze kuyageraho ni ubumenyi buke bw’abashinzwe gucunga umutungo, bikagendana n’uko abayagize nabo baba bafite ubumenyi buke ntibibuke kwaka inyandiko zerekana ko amafaranga yabo bayahaye runaka.

Koperative nyinshi ziba mu buhinzi n’ubworozi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version