Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 August 2025 7:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame yababwiye uko u Rwanda rwahisemo inzira rucamo.
SHARE

Perezida Paul Kagame yabwiye itsinda ry’abanya Qatar yaraye yakiririye mu Biro bye ko imwe mu ntego u Rwanda rufite ari kuba igihugu gikize byuzuye kandi kitarangwa n’amacakubiri kuko adindiza muri byose.

Abo bahanga bo muri Qatar basanzwe ari bamwe mu bakora mu kigo cyayo cy’imiyoborere kitwa Qatar Leadership Center, Qatar ikaba ubwami buba muri Aziya kandi bukize koko.

Abo bahanga bari bagiye kuganira na Perezida Kagame ngo ababwire mu buryo burambuye imivuno u Rwanda rwakoresheje ngo rugere aho ruri nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikica abagera kuri Miliyoni imwe mu minsi ijana, ni ukuvuga abantu 10,000 ku munsi.

Ni itsinda rigizwe n’abagabo n’abagore bo mu kigo cya Qatar cy’imiyoborere.

Ubwo bwicanyi bwakoranywe ubuhanga n’ubugome ku buryo mu gihe gito bwasize u Rwanda ari itongo, abahanga barwo barishwe, abandi barahunga abasigaye basigara nta rwara rwo kwishima bafite.

Aho abahagaritse iriya Jenoside batangiriye kurwubaka bahereye ku busa bazamuka gahoro gahoro kugeza ubwo mu mwaka wa 2025, u Rwanda ruri mu bihugu bishimirwa amajyambere byagezeho mu gihe gito.

Icyakora ayo majyambere afite ikiguzi nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye.

Ati: “Icya mbere cy’ingenzi cyari mu ntego cyari ukongera guhuza igihugu, tukagira icyerekezo cy’igihugu cyunze ubumwe. Ntacyo byari bimaze kwibaza ngo uyu ava mu ruhe rwego cyangwa afite ayahe mateka. Uburyo bwose yaba ariho, ni umwenegihugu. No ku banyamahanga  bari hano ni uko! Igihe cyose bubahiriza amategeko y’igihugu, tubabarira mu bagira uruhare mu iterambere ridufasha kugera ku ntego twihaye”.

“Leaders, at your level wherever you are: be bold, hold yourself accountable, and do things. You may make a mistake, but so what? Every human being makes a mistake. But when you fall down again, don’t stay there. Just get up and keep going.” President Kagame pic.twitter.com/nhhSPzHqOq

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) August 29, 2025

Kagame avuga ko intangiriro y’ibyo byose yari ubumwe bw’Abanyarwanda, bakiyunga ahasigaye bagakora kandi bagakorana.

Yaboneyeho kubwira abo bantu bo muri kimwe mu bihugu byo muri Aziya bikorana neza n’u Rwanda ko igihugu cye cyasanze ari ngombwa guharanira amajyambere ‘yuzuye’.

Mu rwego rwo kwibaza ariko agamije no kwigisha, yunzemo ati: “Ni gute abaturage bacu bava mu bukene? Niba utakiri mu macakubiri ariko ukaguma mu bukene byaba bikumariye iki? Turashaka ko igihugu cyacu, abaturage bacu bakura bagateza imbere ”.

Abo yabibwiraga babyumvaga neza kuko igihugu cyabo kimaze kumenyana n’u Rwanda binyuze mu bufatanye mu ngeri zirimo umutekano, ubukungu(ubwikorezi mu ndege, amahoteli), uburezi, ikoranabuhanga n’izindi.

Mu ntangiriro za Mutarama, 2025 ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar zasinyanye amasezerano mu gukorana mu by’indege kandi yaje yiyongera ku yari asanzwe hagati ya Qatar Airways na Rwandair nayo ajyanye no gukorana mu by’indege no mu bukerarugendo.

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Qatar kuko iki gihugu gifitemo ishoramari rya  60%, kandi hari ibiganiro biganisha ko Qatar yahabwa imigabane ya 49% mu kigo RwandAir.

Ingendo za Perezida Kagame muri Qatar n’iza Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani mu Rwanda zabaye ishingiro ry’ubwo bufatanye bushobora kuzaramba igihe kirekire.

Amafoto: Urugwiro Village

TAGGED:featuredIgihuguIntegoJenosideQatarRwandaUbukireUbukunguUbuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN
Next Article Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?