Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rushimirwa Umusanzu Warwo Mu Kwimakaza Science
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rushimirwa Umusanzu Warwo Mu Kwimakaza Science

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2024 4:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Prof Sam Yala uyobora Kaminuza mpuzamahanga yigisha imibare na sciences, AIMS-Rwanda
SHARE

Prof Sam Yala uyobora Kaminuza mpuzamahanga yigisha imibare na sciences, AIMS-Rwanda, yabwiye abitabiriye igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cyahariwe Sciences kitwa Next Einstein Forum ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo guteza imbere sciences kandi mu ngeri zose.

Ni icyumweru cyatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 07, Ukwakira, 2024 kikazarangira taliki 18, Ukwakira muri uyu mwaka.

Yala avuga ko ibyo abona mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi na sciences bijyanye n’intego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye zitwa Sustainable Development Goals, SDGs.

Kuri we, iyi mikorere yerekana ko ubuyobozi bw’u Rwanda bufite icyerekezo gifatika mu kuzamura uburezi n’ubukungu.

Ati: “Iyi mikorere iduha icyizere ko ubuyobozi bw’u Rwanda bufite umurongo uhamye wo guteza imbere uburezi na sciences bigendanye n’intego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye”.

Asaba urubyiruko kudafata ayo mahirwe nk’aho ari impano ahubwo rukayafatana uburemere kugira ngo arugirire akamaro.

Innocent Bagamba Muhizi uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Science n’itumanaho( RISA) wari uhagarariye Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo yashimiye urubyiruko rwiyemeje kwiga no guteza imbere imibare na sciences.

Avuga ko ikoranabuhanga ari ryo u Rwanda rwashyize imbere mu byo ruteganya gukora byose.

Muhizi uyobora RISA

Ati: “ Kwiga imibare na science ni ingenzi muri iki gihe aho ibintu byicara bihindagurika. Murebe aho ikoranabuhanga rikoresha za telefoni rigeze! Urubyiruko nirwo ruri ku isonga mu guhanga udushya ubu n’ejo hazaza, tugomba kurushyigikira”.

Icyumweru cyahariwe sciences mu Rwanda gitegurwa mu rwego rw’inama ngarukamwaka yiswe The Next Einstein Forum (NEF).

Muri iki Cyumweru, abahanga buri sciences no mu mibare bo mu bihugu 15 byo muri Afurika bazaba bari kumwe i Kigali bareba aho iterambere rya science n’imibare rigeze.

Muri icyo gihe, urubyiruko rwakoze imishinga iri mu mujyo umwe n’intego za SDGs ruzayimurika ruyihemberwe.

Abitabiriye iki cyumweru cy’Inama Next Einstein Forum ni abo Algeria, Cameroon, Chad, Eswatini, Gabon, Ghana, Guinea, Kenya, Lesotho, Mauritania, Morocco, u Rwanda, Senegal, Somaliland  na Afurika y’Epfo.

Bose hamwe ni abantu 5,000 kandi 40% byabo ni ab’igitsina gore mu gihe  60% byabo bose batarengeje imyaka 35 y’amavuko.

Abana bo muri FAWE bari baje kumva uko abantu bakuru babona Science n’iterambere ryayo

Abitabiriye igikorwa cyo gutangiza iki cyumweru bazaganira no ku bibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga mu buryo butandukanye harimo n’irikoreshwa mu rwego rw’imari bita Fintech.

U Rwanda rwatanze ingero z’aho rugeze ruteza imbere ikoranabuhanga no mu gushakira ibisubizo imirire y’abana barwo binyuze mu ikoranabuhanga mu buhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho.

Amafoto@ AIMS/Rwanda

TAGGED:AIMSfeaturedImariImibareRwandaSciencesUmuyoboziYala
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyamenyekanye Ku Mpanuka Y’Ubwato Iherutse Kumarira Abantu Mu Kivu
Next Article U Rwanda Rwakiriye Izindi Nkingo Za Marburg
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?