Prof Sam Yala uyobora Kaminuza mpuzamahanga yigisha imibare na sciences, AIMS-Rwanda, yabwiye abitabiriye igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cyahariwe Sciences kitwa Next Einstein Forum ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo guteza imbere sciences kandi mu ngeri zose.
Ni icyumweru cyatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 07, Ukwakira, 2024 kikazarangira taliki 18, Ukwakira muri uyu mwaka.
Yala avuga ko ibyo abona mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi na sciences bijyanye n’intego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye zitwa Sustainable Development Goals, SDGs.
Kuri we, iyi mikorere yerekana ko ubuyobozi bw’u Rwanda bufite icyerekezo gifatika mu kuzamura uburezi n’ubukungu.
Ati: “Iyi mikorere iduha icyizere ko ubuyobozi bw’u Rwanda bufite umurongo uhamye wo guteza imbere uburezi na sciences bigendanye n’intego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye”.
Asaba urubyiruko kudafata ayo mahirwe nk’aho ari impano ahubwo rukayafatana uburemere kugira ngo arugirire akamaro.
Innocent Bagamba Muhizi uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Science n’itumanaho( RISA) wari uhagarariye Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo yashimiye urubyiruko rwiyemeje kwiga no guteza imbere imibare na sciences.
Avuga ko ikoranabuhanga ari ryo u Rwanda rwashyize imbere mu byo ruteganya gukora byose.
Ati: “ Kwiga imibare na science ni ingenzi muri iki gihe aho ibintu byicara bihindagurika. Murebe aho ikoranabuhanga rikoresha za telefoni rigeze! Urubyiruko nirwo ruri ku isonga mu guhanga udushya ubu n’ejo hazaza, tugomba kurushyigikira”.
Icyumweru cyahariwe sciences mu Rwanda gitegurwa mu rwego rw’inama ngarukamwaka yiswe The Next Einstein Forum (NEF).
Muri iki Cyumweru, abahanga buri sciences no mu mibare bo mu bihugu 15 byo muri Afurika bazaba bari kumwe i Kigali bareba aho iterambere rya science n’imibare rigeze.
Muri icyo gihe, urubyiruko rwakoze imishinga iri mu mujyo umwe n’intego za SDGs ruzayimurika ruyihemberwe.
Abitabiriye iki cyumweru cy’Inama Next Einstein Forum ni abo Algeria, Cameroon, Chad, Eswatini, Gabon, Ghana, Guinea, Kenya, Lesotho, Mauritania, Morocco, u Rwanda, Senegal, Somaliland na Afurika y’Epfo.
Bose hamwe ni abantu 5,000 kandi 40% byabo ni ab’igitsina gore mu gihe 60% byabo bose batarengeje imyaka 35 y’amavuko.
Abitabiriye igikorwa cyo gutangiza iki cyumweru bazaganira no ku bibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga mu buryo butandukanye harimo n’irikoreshwa mu rwego rw’imari bita Fintech.
U Rwanda rwatanze ingero z’aho rugeze ruteza imbere ikoranabuhanga no mu gushakira ibisubizo imirire y’abana barwo binyuze mu ikoranabuhanga mu buhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho.
Amafoto@ AIMS/Rwanda