Mu Cyumweru gishize nibwo urusenda rwa kamurari rwumye rwoherejwe mu Bushinwa ruturutse mu Rwanda. U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyohereje urusenda nka ruriya muri kiriya gihugu gifite isoko rya mbere rinini ku isi kandi rigura hafi ibintu byose biturutse aho ari ho hose ku isi.
Abatuye Intara ya Wuhan nibo bakiliya ba mbere bazagurira u Rwanda urusenda nyuma y’amasezerano yo gucuruzanya hagati ya rwiyemezamirimo witwa Diego Twahirwa n’ikigo cyo mu Bushinwa kitwa GK International gikorera i Wuhan.
Bimwe mu bika bigize ariya masazerano harimo ko uriya rwiyemezamirimo agomba kohereza i Wuhan toni zitari munsi 50 000 ku mwaka, rukagenda ari urusenda ryumye, Abanyarwanda bita ‘kamurari.’
Impande zombi zizakorana mu gihe cy’imyaka itanu.
Umuyobozi w’Ikigo GK International witwa Yu Jian yabwiye The New Times ati: “ Buri bilo 200 by’urusenga bizajya bigezwa ku isoko ryacu, bigurishwe ku baranguzi tuzaba twavuganye, nyuma bigurishwe ku nganda zirutunganya kurushaho.”
Kuri uyu wa Mbere tariki 09, Kanama, 2021 nibwo hari bwoherezwe ibilo byinshi bya ruriya rusenda.
U Bushinwa nibwo bufite isoko rinini ry’urusenda ku isi kuko imibare yerekana ko Kugeza ubu bumaze gutumiza hanze toni 119,900 z’urusenda.
Aha ni mu gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari ya kiriya gihugu.
Kubera ko inganda zitunganya urusenda mu Mujyi wa Wuhan uri mu Ntara ya Hubei zidahagije, ubuyobozi bwawo buri gushaka ahandi ku isi bwakura urusenda ruhangije, aho hakaba harimo no mu Rwanda.
Mbere y’uko u Rwanda rwemererwa kohereza urusenda mu Bushinwa, hari ibindi bihugu birindwi ku isi byari bifite ririya soko.
Muri byo nta gihugu cy’Afurika kirimo.
Mu mpera za Nyakanga, 2021 nibwo rwemerewe gutangira kohereza urusenda muri kiriya gihugu, nyuma yo guhabwa uburenganzira n’Ikigo kitwa General Administration of Customs.
Hagati aho kandi, u Rwanda rwari rusanzwe rwohereza urusenda rwumye mu Buhinde.
Inzego z’ubuhinzi zikunze gusaba abahinzi guhinga bya kijyambere, ku buso buto kandi bagakora uko bashoboye bakazamura umusaruro kugira ngo babone uko basagurira isoko mpuzamahanga.
N’ubwo u Bushinwa buri mu bihugu bihinga uru rusenda, ntibibuza ko rurugura no hanze yabwo.
Imibare yo mu mwaka wa 2016 yatangajwe n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye kita ku buhinzi, FAO kitwa FAOSTAT ivuga ko u Bushinwa bwari ubwa mbere ku isi mu kweza urusenda rw’icyatsi kuko bwejeje Toni 17.2 mu gihe Mexique ya kabiri yajeje toni 2.7.