U Rwanda Rwabonye Inyandiko Ya DRC Yemerera Abakoze Jenoside Kuyituramo

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko yatunguwe no kumva DRC ihakana umwimerere w’inyandiko yasinye yemerera abantu barimo n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kuza kuyituramo.

Abo bantu barimo Protais Zigiranyirazo wahoze ari umukwe wa Perezida Habyarimama na Captaine Innocent Sagahutu wari umusirikare muri batayo yayoborwaga na Major François-Xavier Nzuwonemeye nawe uri kuri urwo rutonde.

Iyi nyandiko ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwita ikinyoma igaragaza ko yashyizweho umukono taliki 26, Nyakanga 2024 bikozwe  n’umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Antony Nkinzo Kamole.

Uyu yemereraga, nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko Taarifa ifitiye kopi,  Ali Illiassou Dicko uruhushya rwo guhagararira Perezida Felix Tshisekedi mu biganiro na Niger.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda  Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe avuga ko bitumvikana ukuntu DRC ihakana iby’uko ari yo yanditse urwo rwandiko, ikarwita ikinyoma.

U Rwanda ruvuga ko iyo nyandiko ari iy’ukuri kandi yakozwe mu ibanga hagamijwe guha ikaze muri DRC Abanyarwanda bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nduhungirehe avuga ko yatunguwe no kubona Ibiro bya Perezida Tshisekedi  bivuga ko iyo nyandiko ari ikinyoma kandi n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda UNIRMCT rwaroherereje kopi y’iyo nyandiko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger taliki 6, Nzeri, 2024.

Akomeza avuga ko na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yakiriye iyo nyandiko ku ya 7, Nzeri 2024, saa munani n’iminota 54 (14h54) ni ukuvuga umunsi wakurikiye uwo yagereye muri Niger.

Ngiyo inyandiko DRC yemeraga ko abo bagabo baza kuyituramo

Mu magambo macye, iyo nyandiko igaragaza biganiro byari bigiye guhagararirwamo Tshisekedi  bigamije gusaba Leta ya Niger kweremera Abanyarwanda batandantu uburenganzira bwo kujya muri DRC.

Bose uko ari batandatu ni aba bakurikira Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.

Bose basanzwe baba muri Niger nyuma y’uko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rubaburanishije rukabahamya Jenoside kandi bakabifungirwa, ibihano bakabirangiza.

U Rwanda ruvuga ko DRC iramutse yumva ishaka kwakira abo Banyarwanda yabikora ku mugaragaro itihishiriye.

Minisitiri Nduhungirehe ati: “Niba Leta ya DRC ishaka guha ubwisanzure no kujya muri DRC abo Abanyarwanda bahoze muri Leta y’abateguye Jenoside mu mwaka wa 1994, barimo uwabaye Captain ukiri mu mitwe yitwaje intwaro iishaka gukuraho ubutegetsi, niyemere ibikore itihishe inyuma y’urutoki rwayo ruhera”.

Bivugwa ko Captaine Sagahutu na n’ubu yari agikorana na FDLR mu buryo buteruye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version