U Rwanda Rwabonye Isoko Ry’Urusenda Ruseye Mu Bushinwa

Hasinywe amasezerano hagati ya Ambasade y’u Rwanda iyobowe na James Kimonyo na Leta y’u Bushinwa yemerera u Rwanda kujya rugurisha mu Bushinwa urusenda ruseye.

Ambasaderi James Kimonyo yishimye ko ariya masezerano azafasha abahinzi b’urusenga mu Rwanda kubona aho bagurisha umusaruro wabo.

U Rwanda rwari rusanzwe rwohereza urusenda mu bihugu birimo u Buholandi, u Bwongereza, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, u Budage, Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, Leta ziyunze z’Abarabu, Uganda, u Bubiligi, Tanzania na Danemark.

Uturere tw’u Rwanda tweza urusenda kurusha utundi ni Bugesera, Kayonza, Gatsibo, Rulindo na Rwamagana.

- Advertisement -

U Rwanda rweza urusenda ruri mu moko abiri ari yo Pilipili n’urundi bita ‘Bad Eye’ ruzwi mu Kinyarwanda nka Kamurari.

Kimonyi asinya amasezerano n’u Bushinwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version