Mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu habonetse imibiri bivugwa ko ari ay’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi mibiri yabonetse mu musarani uri mu rugo rw’umuturage, wari uherutse gutabwa muri yombi aza kurekurwa none ubu ngo yaratorotse.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Cyamabuye, Umurenge wa Karago muri Nyabihu aho iriya mibiri yabonetse bavuga ko iriya mibiri ishobora kuba ari iy’umuryango w’abantu 6 bishwe batwitswe tariki 7/04/1994.
Muri 2002 bagiye kuyishaka kugira ngo ishyingurwe ariko barayibura.
Perezida wa IBUKA muri Nyabihu Bwana Anastase Juru yabwiye Taarifa ko ubwa mbere iriya mibiri yabonetse ubwo abantu baharuraga umuhanda barayibona.
Mu gihe biteguraga kuzayishyingurwa, aho yari iri haje guturwa n’umugore witwa Espèrance Nyirantsibura, uyu ngo yaje gufata ya mibiri ayijugunya mu musarane we aricecekera.
Nyirantsibura yatuye muri kariya gace muri 2003.
Juru yabwiye Taarifa ko hashize ukwezi iriya mibiri ibonetse hanyuma batanga ikirego kuri RIB , nayo ifata Nyirantsibura akorerwa idosiye ihabwa ubutabera .
Ubwo hitegurwaga ko yaba arekuwe by’agateganyo, ngo abagize IBUKA bagejeje ku mucamanza iby’uko hari indi mibiri babonye , bamusaba ko yaba aretse kurekura Nyirantsibura ariko we ntiyabikora aramurekura none yaratorotse.
Juru ati: “Ejo bundi nibwo babonye amakuru neza, arafatwa agezwa muri RIB arafungwa ariko nyuma y’uko afunzwe tuza kubona indi mibiri tubibwira umucamanza witeguraga kumurekura by’agateganyo tumusaba ko aba abiretse ariko aho kubikora aramurekura none twaramubuze.”
Avuga ko byababaje kubona umuntu bakurikiranyeho gushinyagurira imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside arekurwa agatoroka kandi hari ibimenyetso byari bigikusanywa.
Nyirantsibura Esperance ni umugore mukuru ufite abana bakuru.
Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana…