U Rwanda Rwabonye Miliyari 15 Frw Zo Gusana Igice Cy’Umuhanda Muhanga – Karongi

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigega cy’Iterambere cya Abu Dhabi amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni $15 – ni hafi miliyari 15 Frw – azakoreshwa mu gusana umuhanda Rambura – Nyange. Ni igice cy’umushinga munini wo kuvugurura umuhanda Rubengera – Muhanga.

Uyu muhanda uhuza Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba umaze igihe warangiritse, ku buryo abashoferi binubira ko kuwukoresha byangiza ibinyabiziga kubera ibinogo biwurimo.

Leta yaherukaga guha amasezerano ikigo Horizon Construction, yo gusiba ibinogo mu buryo buhoraho.

Biteganywa ko gusana igice Rambura – Nyange kireshya na kilometero 22 no gusoza umuhanda Rubengera – Muhanga wose ureshya na kilometero 61.15, bizoroshya ubucuruzi binyuze mu kwihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ingendo z’abantu.

- Advertisement -

Amasezerano y’iyi nguzanyo y’igihe kirekire yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, n’Umuyobozi wa Abu Dhabi Fund for Development, Mohammed Saif Al Suwaidi.

Amb Hategeka yavuze ko kunoza ibikorwaremezo by’ubwikorezi byari mu ntego z’icyekerezo 2020, kandi bizakomeza kuza imbere mu cyerekezo 2050.

Ati “Kongerera imbaraga uburyo buhuza ibyaro byacu n’imijyi bitanga umusanzu mu nzego nyinshi z’ubukungu bw’igihugu n’iterambere ry’imibereho y’abaturage, guhera ku bigo bito n’ibiciriritse, ubucuruzi, ingendo n’ubukerarigendo, kugeza ku kwihaza mu biribwa.”

Yongeyeho ko iyi nguzanyo igaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, kandi u Rwanda rushima inkunga ya ADFD mu rugendo rw’iterambere rwarwo.

Mohammed Saif Al Suwaidi we yavuze ko uretse kuba iyi nguzanyo izafasha byinshi mu Rwanda, izatanga umusanzu mu kwagura amahirwe y’ubucuruzi n’ibihugu by’akarere.

Biteganywa ko uretse gusanwa, umuhanda uzagurwa ukava kuri metero 6 z’ubugari ukagera kuri metero 7.5, kandi hakubakwa imiyoboro y’amazi.

Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubwikorezi, RTDA, giheruka gutangaza isoko ryo gukora uyu mushinga uzamara amezi 18. Amabaruwa y’abahatanira kubaka uwo muhanda azafungurwa ku wa 13 Nzeri 2021.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo iheruka gutangaza ko mu gusana uriya muhanda Muhanga – Karongi, igice gihuza Karongi –Rubengera (17 Km) cyarangiye. Igice cy’umuhanda Muhanga-Nyange kigeze ku gipimo cya 65% mu gihe Rubengera-Rambura kizarangira muri uku kwezi.

Uyu ni umushinga wa kabiri ADFD iteyemo inkunga mu Rwanda guhera ubwo umubano w’u Rwanda na UAE watangiraga mu 1981.

Undi wari uwa miliyoni $14 zubatswemo Ikibuga cy’Indege cya Kigali.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version