Abakundana Bongerewe Amahirwe Yo Gukorerwa Ubukwe Bw’Igitangaza Muri Kigali Arena

Kigali Arena yongereye igihe ubukangurambaga yise ‘Wed at the Arena’, bugamije guhitamo abanyamahirwe bazakorera ubukwe muri iyi nyubako y’imikino n’imyidagaduro, ishobora kwakira abantu 10,000.

Ni ubukangurambaga bwatangiye ku wa 8 Kamena, bwagombaga gusozwa ku wa 7 Nyakanga 2021, bukabera kuri Instagram.

Muri ibi bihe ubukwe butemewe, ubu bukangurambaga bwongerewe igihe bukazageza ku wa 31 Nyakanga 2021, hagamijwe ko abantu benshi babwitabira.

Abaterankunga nabo babaye benshi ku buryo umunyamahirwe uzatoranywa azagira ubukwe bw’igitangaza.

- Advertisement -

Hejuru yo guhabwa ahantu ho gukorera ubukwe ku buntu muri Kigali Arena, haziyongeraho abaterankunga barimo Affinity Media Group izafotora, Rwanda Events Group nk’umuterankunga w’ibijyanye n’amajwi na Prime Bakery & Café nk’umuterankunga wa keke (cake).

Hari kandi Ian Boutique izambika umukwe n’umugeni, Ubumuntu Perfect ikora ‘protocol’, Cloud 9 Entertainment ikora ibjyanye n’imyidagaduro na Isibo TV ikora ibijyanye n’amashusho.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions icunga Kigali Arena, Kyle Schofield, yavuze ko ubu bukangurambaga ari umwanya mwiza wo kugira ngo bifatanye n’umuco nyarwanda wo gutwerera abagiye gushyingirwa.

Ati “Tuzi neza amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 kandi tuzaharanira ko ingamba zose zubahirizwa umunsi ubukwe buzaba bwakomorewe.”

“Arena ifite ahantu heza henshi hashobora kubera ibirori, kandi kwakira ubukwe ni kimwe muri byo. Dushaka guha uwatsinze ibihe byiza by’ubuzima bwe bwose, bizanagaragaza ubushobozi bwa Kigali Arena bwo kwakira ibirori hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.”

Kwinjira mu bahatanira gukorerwa ubukwe bisaba gukurikira konti ya Kigali Arena kuri Instagram, mugashyiraho ifoto yanyu iriho umuhungu n’umukobwa bazakora ubukwe, iherekejwe n’inshamake kuri mwe.

Bigomba kugendana na hashtag ya #WedAtKigaliArena kandi mugakora ‘tag’ kuri @kigaliarenarw kugira ngo bazabone ubutumwa wanditse.

Abazabikora bazatoranywamo abatsinze mu buryo bwa tombola, bakazamenyeshwa bitarenze iminsi irindwi guhitamo bibaye.

Biteganywa ko abazatsinza bazifashishwa na QA Venue Solutions mu bikorwa birimo kwamamaza, bidasabye ikindi kiguzi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version