Binyuze mu kigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere imishinga y’ibidukikije Global Environment Facility (GEF), Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, cyahawe Miliyoni $18 azakoreshwa mu guteza imbere imishinga yo kwita ku mashyamba n’ibindi bidukikije bigize Green Amayaga Program.
Umushinga Green Amayaga umaze igihe wita ku bidukikije cyane cyane amashyamba yo mu Turere dutandatu tw’Intara y’Amajyepfo ari two Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Ruhango, Huye na Gisagara.
Amayaga ni agace k’u Rwanda gakunze kurangwa n’uruzuba rwatumye amashyamba yako yuma, imigezi igabanya amazi yayo, imyaka ntiyera nka mbere, byose bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima no ku buzima bw’abaturage muri rusange.
Umushinga Green Amayaga waje mu myaka irenga itanu ishize ugamije kugarurira aka karere ubuhehere buturutse k’ugukura kw’amashyamba, kandi bisanzwe bizwi ko ari yo bihaha by’aho ateye, akaba n’isoko nini y’umusasuro uva mu buhinzi, ububaji n’ubworozi.
Itangazo riri ku rubuga rwa REMA riboneka kuri X, rivuga ko ziriya miliyoni zije zikurikira izindi Miliyoni $ 9 zo kurushaho kwita ku ishyamba rya Nyungwe n’igice kirihuza na Ruhango.
Ni igice bita Nyungwe-Ruhango Corridor.
Byatumye ayo mafaranga yose hamwe aba Miliyoni $ 27 ubariyemo n’ayo yandi yo kwita ku Amayaga mu kindi cyiciro.
Umushinga wa Green Amayaga mu cyiciro cyawo cya kabiri ugamije kwagura akamaro kawo kakagera mu Turere twose tw’Intara y’Amajyepfo.
Ako kamaro kazatuma Intara y’Amajyepfo igira ikirere giherereye bitewe no kugira amashyamba ahagije atuma igusha imvura ikenewe kugira ngo yeze.
Imyaka yera muri iki gice cy’u Rwanda ahanini ni ibishyimbo, imyumbati, ikawa, amashaza, ibijumba, icyayi n’indi ikenerwa n’abaturage muri rusange ngo bihaze mu biribwa basagurire n’amasoko.
Umuyobozi mukuru wa REMA Juliet Kabera ati: “ u Rwanda rwiyemeje gutuma ikirere cyarwo cyongera guhehera kandi abarutuye bikabagirira akamaro. Bizakorwa binyuze mu mishinga ikoranye ubuhanga, igamije kubonera ibisubizo ibibazo bahura nabyo buri munsi”.
Juliet Kabera avuga ko amafaranga yatanzwe n’ikigo ayoboye azashorwa mu yindi mishinga y’ingenzi yo gutuma Amayaga atoha.

Amakuru atangwa na REMA avuga ko kuva umushinga Green Amayaga watangira, watumye haterwa biti ku buso bwa hegitari 929, umuhora wa Kibirizi- Muyira uterwaho amashyamba yatumye aho hantu hongera kugwa imvura.
Ibiti byera imbuto bingana na 243,000 byaratewe kandi ibiti birwanya isuri biterwa ku buso bwa hegitari 13,886.
Ibyinshi muri byo biteye ku materasi y’indinganire.
Muri uwo muhati kandi, hari ibiti cyangwa ibyatsi byatewe ku nkombe n’inkengero z’ibiyaga, inzuzi n’imigezi kugira ngo birinde ubutaka gutembera mu mazi bikayanduza n’ubutaka bwera bugapfa ubusa.
Ibyo biti cyangwa ibyatsi byatewe ku burebure bwa kilometero 93 ku buso bukikije ayo mazi bungana na hegitari 763.
Ibyo biti bigira n’uruhare mu kugabanya ubukana bw’impanuka zibera ku nkengero z’imihanda cyane cyane iri mu bice bihanamye.
REMA ivuga ko hari imiryango 21,000 yahawe uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije bukoresha rondereza, gazi n’ibindi bicanwa bidakenera ko amashyamba atemwa.