Umwihariko Ku Bana Bafite Ubumuga Bwo Kutumva Batangiye Ibizamini

Urwego rw’igihugu rushinzwe gutegura ibizamini, NESA, ruvuga ko kuri iyi nshuro abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoreye ibizami ku bigo bifite umwarimu wahuguwe ku rurimi rw’amarenga kugira ngo abafashe mu gihe bagira ikibazo runaka.

Mu Rwanda hose kuri uyu wa Mbere hatangiye ibizamini by’amashuri abanza birangiza umwaka w’amashuri 2023/2024.

Mu Rwanda hose abana bakoze ibi bizamini barenga 200,000, ariko abafite ubumuga bakoze kuri iyi nshuro ni 569.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini muri NESA witwa Jean Claude Nzeyimana yabwiye Taarifa Rwanda ko gushakira abana bafite ubumuga bwo kutumva  umwarimu uzi amarenga ari umwihariko wakozwe kuri iyi nshuro.

Yagize ati: “ Hari ubundi bumuga abantu batajya batekerezaho. Hari abana bareba ariko batavuga kandi ntibumve. Mu kizami hari ubwo bavuga ngo hasigaye iminota itanu ngo ikizamini kirangire kandi uwo mwana aba atabyumva. Ubu twasabye ko buri mwana nk’uwo akorera ikizamini mu ishuri rigenzurwa n’umwarimu usanzwe uzi amarenga, ushobora kumubwira mu marenga ko hasigaye iminota runaka, cyangwa se umwana akaba yasaba uburenganzira bwo kujya kwihagarika undi akamwumva”.

Jean Claude Nzeyimana avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona bahawe ibizamini byanditswe muri Braille kugira ngo babone uko basubiza, ariko ngo n’ababona gake bahawe ibizamini byanditse mu nyuguti nini, bashobora kwisomera.

Ubusanzwe abana bafite ubumuga biga mu bigo by’ingeri ebyiri: ibigo byihariye n’ibigo bisangiwe na bagenzi babo badafite ubumuga.

Mu Rwanda hose abana bafite ubumuga butandukanye biga mu mashuri abanza, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse n’abo mu cyiciro cya nyuma cyayo bose hamwe ni abantu 1,203.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version