U Rwanda Rwagize Icyo Rutangaza Ku Cyemezo Gishya Cy’Ubwongereza Ku Bimukira

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko u Rwanda rwubahirije ibikubiye mu masezerano rwagiranye n’Ubwongereza ku kibazo cy’abimukira.

U Rwanda ruvuga ko icyemezo Ubwongereza bwafata ku bimukira ari ikibazo kibureba.

Rwemeza ko rwakijemo ngo rutange umusanzu waryo ariko ko iby’abimukira bitarureba.

Iryo tangazo ryizeza amahanga ko ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu gukemura ikibazo cy’abimukira aho kizagaragara hose ku isi.

U Rwanda ruvuga ko ruzabikora binyuze mu kubaha aho gutura hatekanye kandi abifuza kuruzamo bagahabwa ayo mahirwe.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer aherutse kwerura ko amasezerano hagati y’u Rwanda n’igihugu cye yari yarasinywe n’abamubanjirije yari yarapfuye kandi yarahambwe ndetse ngo ibyo byabaye mbere y’uko anatangira gushyirwa mu bikorwa.

Starmer yahise atangaza ko ahagaritse gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu gihugu cyabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ishyaka rye ry’Abakozi (Labour Party) riherutse kwegukana intsinzi ku bwiganze mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.

Iyi gahunda yo kubohereza mu Rwanda yatangijwe na ba Minisitiri b’Intebe batatu bayoboye u Bwongereza, ari bo Boris Johnson, Liz Truss na Rishi Sunak.

Icyakora yajemo kidobya nyinshi zitewe n’uko Sosiyete Sivile n’abanyamategeko bamwe bavugaga ko hari ibitanoze biyirimo.

U  Rwanda n’u Bwongereza bari basanganywe amasezerano ku byerekeye imibereho myiza y’abimukira

Byaje no kuba ngombwa ko hakorwa andi masezerano avuguruye.

Ibi byose ariko Starmer yabiteye utwatsi avuga ko ayo masezerano ntabl gaciro afite.

Ku wa 14 Mata 2022 nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kwakira abimukira hamwe n’ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version