U Rwanda Rwahaye Impamyabumenyi Abanyeshuri Bo Mu Bihugu 20 Bize Imibare Na Siyansi

Kaminuza nyafurika yigisha imibare na siyansi, AIMS-Rwanda, iherutse guha impamyabumenyi abanyeshuri bo mu bihugu 20 bize imibare na siyansi.

Yari inshuro ya karindwi iki kigo kihaye abanyeshuri impamyabumenyi.

Mu banyeshuri bose bahawe iriya mpamyabumenyi, 20 ni Abanyarwanda bishyuriwe na Guverinoma binyuze muri Minisiteri y’uburezi kugira ngo barangize icyiciro cyabo cya gatatu cya Kaminuza, Masters’ Degree.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, umuyobozi w’ishuri rya  AIMS-Rwanda witwa Sam Yala yavuze ko siyansi n’imibare ari byo byateje isi imbere ku rwego abantu bayibonaho muri iki gihe.

- Advertisement -
Baturutse mu bihugu 20

Niyo mpamvu yashimye ababyize ko bahisemo neza biga ibintu bizabagirira akamaro bikakagirira n’igihugu muri rusage.

Avuga ko siyansi n’imibare ari intwaro ifasha abantu kugera ku iterambere no guhangana n’ibibazo byinshi isi ifite kandi izagira no mu gihe kiri imbere.

Icyakora yabasabye kutishyira hejuru ngo bumve ko ubumenyi n’ubuhanga bafite bibagira ibitangaza, ahubwo bakarangwa no kwicisha bugufi no guhora biga.

Umuyobozi w’ishuri rya AIMS-Rwanda Sam Yala

Umwe mu banyeshuri b’abanyamahanga bahawe impamyabumenyi witwa Dhorasso Junior Temfack Nguefack yashimye ikigo  Mastercard Foundation na Guverinoma y’u Rwanda byamufashije kubona ubushobozi bwo kwiga kuri kiriya cyiciro cy’amashuri.

Dhorasso Junior Temfack Nguefack

Nguefack  avuga ko rwari urugendo rukomeye, rurimo kwiga ukageza mu gicuku ndetse no gushaka inama z’abarimu kugira ngo amasomo ayumve neza.

Ni imvune ariko akemera ko izamuzanira ingororano.

Abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi barahembwe, bashimirwa kutadohoka ku murimo.

Umuyobozi mukuru wa AIMS ku rwego rw’Afurika Umunyarwandakazi Lydie Hakizimana yabwiye abari aho ko amasomo bahawe azabagirira akamaro nibayakoresha neza kandi ko azazamura n’aho batuye.

Lydie Hakizimana

Yabasabye kuzajya bitegereza bakareba ahari ibibazo bikeneye ibisubizo, bakabishaka kandi bigakorwa mu bupfura buranga umuntu wageze mu ishuri rya AIMS.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’uburezi muri iki gikorwa witwa Edwige Kampire, ariko akaba asanzwe ashinzwe kureba ireme rya siyansi mu Nama nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza, yibukije abari aho ko imibare ari ingenzi mu isi y’ubu.

Edwige Kampire

Avuga ko ikoranabuhanga ryo mu gihe kiri imbere rizasaba abantu bazi imibare na siyansi.

Yabwiye abanyeshuri ko u Rwanda rubizeyeho umusaruro mu mikorere yabo y’ejo hazaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version