Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwakiriye Ibikoresho By’Ubuvuzi Bifite Agaciro Ka Miliyoni $ 3.3
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

U Rwanda Rwakiriye Ibikoresho By’Ubuvuzi Bifite Agaciro Ka Miliyoni $ 3.3

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 August 2024 11:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuzima yakiriye ibikoresho mu buvuzi bw’umutima bifite agaciro ka miliyoni 3.3$.

Bizifashishwa mu kigo cya “My Heart Centre” kiri kubakwa mu Cyanya cy’ubuvuzi i Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

Byatanzwe na Leta ya Misiri binyuze mu masezerano yasinywe kuri uyu wa 12 Kanama 2024 hagati ya Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty.

Nsanzimana yavuze ko indwara z’umutima zihangayikishije kuko zihitana benshi.

Yavuze ko iki kigo kizafasha mu guhangana n’icyo kibazo, kizajya kivura indwara z’umutima zonyine.

Ibi bitaro bizafasha n’abaturage b’ibihugu bituranye n’u Rwanda.

Nsanzimana ati: “Twari tumenyereye ibitaro birimo ibice bitandukanye nk’ahavurirwa abana, abagore bikagira ahavurirwa umutima ariko ibi byo bizajya bivura umutima gusa”.

Yashimangiye ko u Rwanda rufite gahunda yo gukomeza kuzamura ubushobozi bw’abaganga bavura umutima.

Dr Nsanzimana avuga ko biri muri gahunda yagutse ya gukuba kane imibare y’abaganga mu nzego zitandukanye.

Urwego rw’ubuzima mu Rwanda rurateganyabkuzamura serivisi ku buryo icyizere cyo kubaho cy’Abanyarwanda kirenga imyaka 69,6.

Ku ruhande rwa Misiri, Minisitiri Badr Abdelatty yashimiye u Rwanda; avuga ko ibikoresho n’iyubakwa ry’ikigo ubwacyo bizafasha mu kugera ku ntego za Perezida Kagame zo kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika bitarenze umwaka wa 2030.

Yongeyeho ko nubwo biteganyijwe ko serivisi za mbere zizatangira mu gihembwe cya mbere cya 2026, bari gukora cyane ku buryo iki kigo cyazatangira gutanga serivisi vuba cyane.

Ati: “Turi gukora ku buryo igihe iki kigo kizatangirira gutanga serivisi cyakwigizwa imbere”.

Mu 2018, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ifatanyije na Sir Magdi Habib Yacoub, wahoze ari umuganga w’indwara z’umutima mu Bwongereza, batangiye ibiganiro bigamije gushinga mu Rwanda ikigo cyita ku ndwara z’umutima.

Ibiganiro byaje kugeza ku ishingwa rya The Heart Care and Research Foundation – Rwanda ryabaye mu Ukwakira 2018.

Mu 2021, Madamu Jeannette Kagame na Sir Magdi Habib Yacoub bashyize ibuye ry’ifatizo ku iyubakwa ry’icyo kigo.

Kuri uyu wa mbere kandi hasinywe amasezerano azafasha mu kugenzura imiti ituruka mu Misiri iza mu Rwanda n’iy’u Rwanda ijya muri Misiri.

Ibihugu byombi bizajya bikorana mu kugabanya ikiguzi cy’imiti no koroshya uburyo bwo kuyitwara.

Si serivisi z’ubuvuzi My Heart Centre izajya itanga gusa ahubwo hari n’amahugurwa n’ubushakashatsi ku Banyarwanda n’abandi bo mu Karere.

Iki kigo My Heart Center kizajya kigisha abaganga, abaforomo, n’abahanga muri siyansi ku ndwara z’umutima kugira ngo u Rwanda rugire abakozi bashoboye muri urwo rwego.

Kiri kubakwa mu byiciro bitatu ku buso bwa hegitari 4.4, icyiciro cya mbere kikazarangira mu mezi 18 gitwaye miliyoni $20, ubu imirimo yo kucyubaka ikaba igeze kuri 30%.

Nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 1000 bafite ibitanda mu bitaro, inzu y’isuzumiro ifite ibikoresho bigezweho, ahabikwa imiti, aho abakozi babyo bacumbika, aho babagira umutima n’ibyuma biwusuzuma.

TAGGED:featuredIkigoNsanzimanaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburusiya Burashinjanya Na Ukraine Kurasa Uruganda Rw’Imbaraga Za Kirimbuzi
Next Article Karongi: Abahinzi B’Ikawa Bishimira Ko Igiye Gusazurwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?