Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwakiriye Izindi Nkingo 100.600 Za Pfizer
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

U Rwanda Rwakiriye Izindi Nkingo 100.600 Za Pfizer

Last updated: 01 June 2021 10:52 am
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rwaraye rwakiriye inkingo 100.600 za Pfizer, binyuze muri gahunda mpuzamahanga igamije gukwirakwiza inkingo za COVID-19, COVAX.

U Rwanda rukomeje gutanga inkingo za COVID-19 nk’uburyo rukumbi bwafasha abaturage guhangana n’iki cyorezo. Ntabwo zibuza umuntu kwandura Coronavirus, ariko zituma adashobora kuremba ku buryo byatuma nubwo ubwandu bwaba buhari, ubuzima bwakomeza nk’ibisanzwe.

Ku wa 3 Werurwe nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo za mbere za COVID-19. Zari zigizwe na 240.000 za AstraZeneca na 102.960 za Pfizer-BioNTech. Haje kwiyongeraho izindi 50.000 za AstraZeneca u Rwanda rwahawe n’u Buhinde.

Ziriya nkingo za AstraZeneca zatewe abantu uko zakabaye, mu gihe iza Pfizer hatanzwe igice mu rukingo rwa mbere, abaruhawe baza no guhabwa urwa kabiri. Ni mu gihe abahawe AstraZeneca bo bamaze igihe bategereje urukingo rwa kabiri.

Mu cyumweru gishize u Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 247 harimo 117.600 rwahawe n’u Bufaransa, bituma rutangira gutanga doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca.

Ni igikorwa kirimo gukorerwa mu bigo nderabuzima birenga 500 mu gihugu hose.

Kugeza kuri uyu wa Mbere abantu 167.686 bari bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca, barimo 34.226 baruhawe ejo.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo haboneke inkingo zikenewe. Intego ni ugukingira abaturarwanda miliyoni 7.8 bitarenze umwaka wa 2022.

U Rwanda kandi ruri mu biganiro harebwa niba inkingo zimwe za COVID-19 zakorerwa muri iki gihugu.

Izi nkingo zagejejwe i Kigali n’indege ya KLM

Ababishinzwe ubwo bagenzuraga umuzigo bakiriye

Inkingo za Pfizer zibikwa mu bukonje bwihariye

 

 

 

 

 

TAGGED:COVID-19featuredPfizer
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Prof Silas Lwakabamba Yahawe Izindi Nshingano
Next Article Umukamo Wariyongereye, Mu Rwanda Buri Wese ‘Anywa Litiro 72 Z’Amata’ Ku Mwaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?