Hagati ya Tariki 04 na 05, Ukuboza, 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) Claude Bizimana, yitabiriye ihuriro rya 30 rizwi ku izina rya ‘Vendredis de Carrefour’, ryateguwe i Brazzaville.
U Rwanda rwari rwatumiwe nk’umushyitsi mukuru muri iryo huriro ry’inzobere mu bukungu, inganda n’iterambere ry’Akarere ka Afurika yo Hagati.
Mu ijambo yagejeje ku basaga 700 bitabiriye iri huriro, Bizimana yashimiye Guverinoma ya Repubulika ya Congo kuko iha ikaze Abanyarwanda anashimira n’abateguye iri huriro k’ubutumire bahaye u Rwanda ngo rusangize abandi urugendo rwarwo mu iterambere hashingiwe mu kwishakamo ibisubizo.
Bizimana yabwiye abari aho uko umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi byoherezwa mu mahanga wazamutse kubera icyerekezo cya Leta y’u Rwanda, kigamije guteza imbere umuturage hashingiwe kuri politiki y’ubumwe ndetse na gahunda yo kwihaza mu biribwa.
Yavuze ko hamwe mu ho byashobojeye ari muri gahunda ya “Made in Rwanda”.
Avuga ko kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2017, inganda ziyongera, umusaruro biba uko, hagahangwa imirimo myinshi n’ibicuruzwa by’u Rwanda nk’icyayi, ikawa n’imbuto biriyongera ku isoko mpuzamahanga.
Yagarutse kandi ku byiza by’amasezerano y’isoko rusange ry’Afurika mu koroshya urujya n’uruza rw’abacuruzi n’ibicuruzwa, (AfCFTA),
Ati: “Nyuma y’aho u Rwanda rufashe iyambere mu gushyira mu bikorwa aya masezerano, umusaruro ku bicuruzwa byoherejwe mu mahanga wikubye inshuro ebyiri.”

Abitabiriye ‘Vendredis de Carrefour’ banyuzwe n’ibikomoka mu Rwanda
Ikawa n’icyayi by’u Rwanda ni bimwe mu byamuritswe muri iki gikorwa k’ubufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda i Brazzaville kandi abari aho basogongejwe kuri ibyo binyobwa.
Umuyobozi mukuru wa NAEB yaboneyeho kubasobanurira ibyo NAEB ikora mu guteza imbere urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
‘Vendredis de Carrefour’ ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na “THINK-TANK CARREFOUR”, hagamijwe kungurana ibitekerezo by’iterambere rya Congo n’Afurika muri rusange.
Abayitabira baganira ku ngamba hagendewe kuri politiki y’igihugu zigamije guteza imbere ubushobozi bw’abaturage, ibikorerwa mu gihugu, no kongera ubukungu bushingiye ku baturage.


