U Rwanda Rwashinjwe Kwiba Ingagi Za DRC

Georges Nzongola-Ntalaja uhagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye aherutse kuvuga ko u Rwanda rushimuta ingagi z’iki gihugu.

Yabivugiye mu biganiro biherutse guhuza abayobozi baganiraga ku kibazo cya Ukraine.

Hari raporo yiswe Virunga Massif Survey iherutse gusohoka ivuga ko u Rwanda rufite ingagi 1,063.

Ni ingagi zibayeho neza kubera ko zirindwa ba rushimusi, zikarindwa n’ibindi byatuma zihungabana.

- Advertisement -

Kubera iyi mpamvu, abahanga bavuga ko u Rwanda rwatumye ingagi zikurwa ku rutonde rw’inyamaswa bivugwa ko ziri hafi gucika ku isi.

Umuhati wo kuzitaho watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2005 kandi kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze kwita amazina ingagi zigera kuri 350.

N’ubwo umusaruro w’uyu muhati ugaragarira mu mafaranga ava mu bukerarugendo ndetse no mu mibereho myiza y’ingagi, uhagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo we avuga ko hari n’ingagi u Rwanda rwiba.

Uyu mugabo witwa  Nzongola-Ntalaja yanavuze ko u Rwanda rwiba igihugu cye amabuye y’agaciro ariko Coltan na zahabu.

Georges Nzongola-Ntalaja

Mu mwaka wa 2014, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku isi cyohereje Coltan nyinshi ku isoko mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2013 u Rwanda rwohereje  amabuye yanganaga na ibilo 2,466,025 by’iryo buye.

Icyo gihe rwari rwihariye 28% by’amabuye angana n’ibilo 8,807,232 bya coltan yari yagejejwe ku isoko.

Byarwinjirije Miliyoni $ 134.

Abashinjaga u Rwanda kwiba amabuye ya DRC baje kubiburira gihamya kubera ko n’urwego rushinzwe kubigenzura rwo muri Amerika rwitwa Dodd-Frank Wall Street Reform and Consumer Protection Act (DFA)  rwasanze nta mabuye y’agaciro u Rwanda rwasahuye abaturanyi barwo.

U Rwanda kandi rusanganywe uburyo bwo gupima niba nta mabuye y’agaciro akurwa ahandi mu buryo butemewe n’amategeko akazanwa mu Rwanda cyangwa akahacishwa ajyanwa ahandi mu buryo butemewe.

Ubwo buryo babwita Minerals Traceability Program.

Ikindi ni uko u Rwanda rufite ibirombe  815 muri byo ibigera kuri 442 bicukurwamo amabuye mu buryo buhoraho.

DRC yo ifite ibirombe 471 muri byo ibigera kuri 365 nibyo bicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo budahindagurika.

Mu mwaka wa 2015 hari raporo yasohotse ivuga ko u Rwanda rucukura amabuye y’agaciro menshi kurusha ikindi gihugu cyose mu Karere ruherereyemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version