Ibya Kanye West Bikomeje Kuba Bibi

Nyuma yo gutandukana n’umugore we Kim Kardashian, uwo akundanye nawe nyuma ye ntibitere kabiri, ubu umuraperi Kanye West yatakaje umufatanyabikorwa w’imena. Ni banki ya mbere ikomeye muri Amerika yitwa JP Morgan Chase.

Ubuyobozi bw’iyi banki bwatangaje ko imigabane ya Kanye West yose ivanywe muri iriya banki.

Ni ingaruka z’amagambo aherutse gutangaza akarakaza Abayahudi benshi haba muri Israel no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nyuma y’amagambo yatangaje kuri Instagram no kuri Twitter, ubuyobozi bw’ibi bigo byahise butangaza inkuta z’uyu muraperi yari asanzwe atangarizaho gahunda ze zibaye zifunzwe.

- Advertisement -

Kanye West aherutse no guhindura izina rye yiyita Ye.

Hari mu rwego rwo guteza imbere imyambaro akora irimo n’inkweto yise Yeezy.

Ibaruwa ihagarika imikoranire hagati y’iriya banki na Kanye West yatangarijwe kuri Twitter n’umwe mu bakoresha uru rubuga.

Icyakora BBC yasanze ibaruwa ihagarika imikoranire hagati ya West n’iriya banki yaranditswe mbere ya rwaserera zatewe n’ibyo uwahoze ari umugabo wa Kim Kardashian aherutse gutangaza ku Bayahudi.

Iriya baruwa yasinywe taliki 20, Nzeri ariko itangazwa taliki 13, Ukwakira, 2022.

Iriya baruwa yasabye Kanye West ko agomba kuba yarangije kwimura umutungo we akawuvana muri iriya banki bitarenze taliki 21, Ugushyingo, 2022.

Bivugwa ko mu minsi ishize uyu muhanzi yigeze kuvuga ko ubuyobozi bw’iriya banki budacisha ibintu mu mujyo.

BBC ivuga ko ikigo gikora inkweto n’imyenda ya sports kitwa Adidas nacyo giherutse gutangaza ko kiri kureba uko cyahagarika imikoranire yacyo na Kanye West nyuma y’uko agaragaye yambaye umupira wanditseho ngo “White Lives Matter”  bikarakaza Abirabura kubera ko bashinja Abazungu kubakorera urugomo rurimo no kubica babaziza ubusa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version